Kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Ukuboza 2015 nibwo abanyarwanda baba mu mahanga bagera ku bihumbi 40 bategerejwe mu matora yo guhamya ivugururwa ry’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda.
Hirya no hino ku isi abanyarwanda bakaba babukereye bajya gutora referendumu yo kwemeza ivugururwa ry’Itegeko Nshinga muri uyu mwaka wa 2015.
Uko byifashe mu mafoto:
Ubuholandi:

Ambasaderi Jean Pierre Karabaranga uhagarariye u Rwanda mu Buholandi mu cyumba cy’itora
Kenya:

Niwe Munyarwanda wabimburiye abandi gutorera ku biro by’itora biri i Mombasa muri Kenya
Singapore:

Ambasaderi w’u Rwanda muri Singapore, Guillaume Kavaruganda ubwo yatoraga
Bwongereza:
Aba ni abanyarwanda batuye mu gace ka West Midlands ko mu Bwongereza bazindutse bajya mu matora
Mu Bufaransa:

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, Jacques Kabare
Sweden:

Frank Habineza Umuyobozi w’ishyaka Green Part ubwo yatoraga muri Swede
Uganda/Kampala:

Muri Uganda abanyarwanda bazindukiye mu byumba by’itora
Ethiopia:

Philip Karenzi umukozi muri Ambasade y’u Rwanda muri Etiyopiya ubwo yatoraga
Mu Buhinde:
Chine:

Abanyarwanda ubwo batorage mu mujyi i Beijing/Chine