Kuri ibi biro by’itora biri ku ishuri rya Lycee de Kigali, hatoreye abandi baturage bo mu midugudu myinshi igize iki gice cya Kiyovu no mu Rugunga. Hatoreye kandi abayobozi barimo Hon Bernard Makuza, umuyobozi mukuru wungirije wa Policey’u Rwanda Dan Munyuza n’abandi.
Perezida Paul Kagame amaze gutora, yagiranye ikiganiro kigufi cyane n’abanyamakuru bahise bamubaza niba aziyamamariza kuyobora u Rwanda nk’uko yabisabwe n’abaturage.
Yabasubije iki kibazo kimwe yakiriye ati “Mutegereze ibizava muri aya matora.”
Arereka abanyamakuru ko amaze kuzuza inshingano n’uburenganzira bye nk’umunyarwanda