Pages

Pages

Pages

Menu

Friday, December 18, 2015

Ibyamamare mu Rwanda byitabiriye itora rya Referendumu

Ibyamamare byo mu Rwanda biri mu barenga miliyoni esheshatu bitabiriye itora rya Referendumu kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Ukuboza 2015.

Abanyarwanda bujuje ibyangombwa bagera kuri miliyoni esheshatu n’ibihumbi 400 nibo biteganyijwe ko bitabira amatora ya referendumu. Abatuye muri Diaspora batoye kuwa Kane tariki ya 17 Ukuboza 2015.
Senderi Hit, Masamba Intore, Platini na Oda Paccy, bari mu byamamare byatoye mu masaha ya kare.
Mu museso Senderi yaganiriye na IGIHE yerekeze i Gikondo aho yatoreye ndetse yashimangiye ko Umunyarwanda wese watoye akwiye kubyishimira kuko yatanze umusanzu ukomeye ku gihugu.
Abahanzi bo muri Kina Music, Dream Boyz , Christopher n’umuyobozi wabo Producer Clement na bo batoye mu ba mbere. Christopher yatoreye mu Murenge wa Nyakabanda mu Kagari ka Munanira ya 2 mu gihe abagize Dream Boyz batoreye aho batuye ku Kicukiro.
Masamba Intore na we watoye mu bambere ku Kacyiru, yavuze ko aho yanyuze no mu gace atuyemo yanyuzwe n’uburyo abaturage bitabiriye iri tora ari benshi ndetse bose umubare munini wumva baririmba ko bagomba gutora ‘Yego’.
Referendumu iheruka kuba mu Rwanda ni iyabaye tariki ya 26 Gisurasi 2003 ubwo hatorwaga Itegeko Nshinga u Rwanda rugenderaho kugeza ubu.
Icyo gihe mu baturage bari bafite uburenganzira bwo gutora, 93,4% batoye YEGO, naho 6,5% batora OYA.
Izindi Referendumu zabaye mu Rwanda twavugamo nk’iyo ku itariki ya 17 Ukuboza 1978 ikaba yaraje ikurikira « Coup d’Etat » yakozwe n’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda Juvenal Habyarimana muri 1973. Icyo gihe na bwo Referendumu yari igamije kwemeza Itegeko Nshinga rishya.
Indi Referendum yabaye ari nayo ya mbere mu mateka y’u Rwanda ni iyo ku itariki ya 25 Nzeli 1961 yari igamije kubaza Abanyarwanda niba bashaka kuva mu butegetsi bwa cyami bakajya mu butegetsi bwa Repubulika.
Masamba Intore yatoye
Nemeye Platini wo muri Dream Boyz yatoreye ku Kicukiro mu Gatenga
Senderi Hit yatoreye i Gikondo aho atuye
TMC wo muri Dream Boyz yifashe selfie amaze gutora
Lil G yatoreye ku Kicukiro mu Kagari ka Gasharu, Umudugudu w'Umunyinya
Tidjara Kabendera yatoreye ku Ntwali i Nyamirambo
Oda Paccy yatoreye mu Gatsata mu Mudugudu wa Isangano
Oda Paccy yatoreye mu Gatsata
Christopher yatoreye mu Kagari ka Munanira ya 2 muri Nyakabanda
MC Nkusi Arthur yahise ajya gutora akiva mu kiganiro kuri Radio
Producer Clement na we yatoye
Passy wo mu itsinda rya TNP
Mani Martin yatoreye muri Rwezamenyo
Ikipe y'abanyamakuru b'imikino kuri Radio 10
Tom Close n'umuryango we
Tom Close n'umukobwa we mu cyumba cy'itora
Knowless Butera na we ati "Natoye"
Umunyamakuru Umurungi Cynthia uzwi nka Ginty