Pages

Pages

Pages

Menu

Tuesday, December 15, 2015

RIP PAPY:Byari amarira mu gushyingura Papy Safa John (Amafoto)


Safari John wamamaye mu muziki ku izina rya Papy Safa John, yashyinguwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 15 Ukuboza 2015 mu irimbi rya Busanza i Kanombe mu Karere ka Kicukiro.
Papy Safa John yakunzwe mu buryo bukomeye mu Rwanda mu mwaka wa 2005 kubera indirimbo yakoranye na Kelly bise ‘Umutima Ukunda’.

Uyu muhanzi w’imyaka 49 y’amavuko, yapfuye mu ijoro ryo kuwa Gatandatu tariki ya 12 Ukuboza 2015 azize indwara ya Diyabete yari amaranye igihe.
Mbere yo gushyingura Papy Safa John mu irimbi rya Busanza, habanje umuhango wo gusezera ku murambo no kumusengera mu gitambo cya misa yabereye muri Centre Christus i Remera.
Byari amarira, agahinda n’ishavu ku muryango wa nyakwigendera ndetse n’inshuti zari zaje kumuherekeza. Hari abahanzi nyarwanda babarirwa ku ntoki, haba abo mu kigero cya Papy Safa John ndetse n’abacuranganye na we.
Mu bazwi mu Rwanda bagaragaye muri uyu muhango hagaragayemo harimo Makanyaga Abdul, Ngarambe François Xavier wamamaye mu ndirimbo ’Umwana ni umutware’, Eric Mucyo, MC Lion Imanzi na Aimable Twahirwa.

Umugore wa Papy Safa John n’imfura yabo

Bamusezeyeho bwa nyuma mu kiliziya

Umugore wa nyakwigendera asezera umugabo we

Ntibyari byoroshye…

Mushiki wa Papy Safa John

Imfura ya Papy Safa John ubwo yasezeraga ku murambo wa se

Ubuheta bwa Papy Safa

Lion Imanzi na Ngarambe Francois

Makanyaga ni umwe muri bake mu bahanzi bashyinguye Papy Safa John