Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image

RDC: Abarwanyi ba ADF Nalu bivuganye abasirikare ba 5 ba FARDC

NALUAbarwanyi b’inyeshyamba za ADF NALU zikomoka muri Uganda ariko zikaba zikorera ibikorwa byazo bya gisirikare muri Kongo Kinshasa baravugwaho guhitana abasirikare batanu b’ingabo za leta FARDC mu gace ka Malolu 46 ni mu ntara ya Beni muri Kivu ya Ruguru.

Mbere y’uko batera ingabo za FARDC aba barwanyi bari babanje kuziteguza mbereho icyumweru bifashishije ubutumwa budasinyeho.
NALU
Abarwanyi ba ADF NALU bifashishije zimwe mu ntwaro ziremereye
Teddy Kataliko Perezida wa Societe Civil muri Beni yemeje aya makuru avuga ko aba barwanyi bateye batunguye ingabo za FARDC bazirasaho ibisasu bya rutura mu gasanteri ka Beni ni mu birometero bitatu uvuye ahari ibirindiro bikuru bya FARDC.
Mbere yo kugaba ibi bitero abarwanyi ba ADF NALU babanje gutera ubwoba abaturage noneho bigeze mu masaha y’ijoro batangira kurasa ku ngabo bakoresheje intwaro ziremereye.
Aba baturage basaba guverinona ya RDC gufata ingamba zihamye zo kurinda abaturage bakomeje kwicwa umusubizo n’abarwanyi b’imitwe itandukanye muri RDC.
Teddy Kataliko  yabwiye Radio Okapi ko nyuma yo kurasa  ingabo za FARDC abarwanyi ba ADF NALU badukiriye inzu z’abaturage batangira kuzitwika.
mbere y’ibi bitero aba barwanyi b’abagande bari babanje gufata  bugwate abaturage 7 mu ijoro ryo kuwa 23 rishyira 24 Ukuboza 2015 mu midugudu ikikije Mavivi.
Aba barwanyi baregwa kuba bakora ibikorwa bitandukanye bya kinyamaswa mu gace ka Beni n’inkengero zayo.
RDC: Abarwanyi ba ADF Nalu bivuganye abasirikare ba 5 ba FARDC RDC: Abarwanyi ba ADF Nalu bivuganye abasirikare ba 5 ba FARDC Reviewed by Unknown on Sunday, December 27, 2015 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.