Umuhanzikazi Knowless Butera ukorera muzika muri Kina Music yamaze gushyira ahagaragara amashusho y’indirimbo ‘Te Amo’ yakoranye na Roberto, amashusho y’iyi ndirimbo akaba yarabanje gukorerwa muri Kenya , nyuma akosorerwa mu Rwanda na Pose Filmz ndetse na Kina Music.
Mu kwezi gushize nibwo uyu muhanzikazi ndetse na Roberto n’inzu itunganya muzika ya Kina Music Knowless abarizwamo bagiye banyuza ku mbuga nkoranyambaga zabo ubutumwa bugaragaraza igihe amashusho y’iyi ndirimbo yagombaga kujya ahabona, gusa biza kutagerwaho ku gihe byari biteganyijwe dore ko amashusho nyirizina ari hanze hafatiwe bundi busha hano mu Rwanda muri Nyungwe Rodges.
Knowless abinyujije kuri Twitter ye akaba yariseguye ku bafana yemeza ko amashusho y’indirimbo ‘Te Amo’ akiri gutunganywa neza, gusa yizeza abafana kumugaya gutinda ntibamugaye guhera, kuri uyu munsi akaba yasohoje ubutumwa bwe ashyira ahagaragara amashusho y’iyi ndirimbo yari yitezwe kujya hanze mu minsi ishize ntibikunde.
Nyuma yo gusubirwamo ku buryo bw’ibanga, Teamo Video yageze hanze!
Reviewed by Unknown
on
Monday, December 28, 2015
Rating: