Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image

Burundi : Umusirikare mukuru yishwe umupolisi nawe araraswa bikomeye

Burundi 1
Ku mugoroba wo ku cyumweru taliki ya 29/11/2015 abantu bitwaje ibirwanisho bagabye igitero mu kabare  gaherereye ahitwa Kibenga. Muri icyo gitero bakomerekeje bikomeye umusilikare wo mu rwego rwa officier Major Salvator Katihabwa waje kwitaba Imana nyuma ageze mu bitaro bya « Roi Khaled » biri mu Kamenge.

Akabari uwo musilikare mukuru yarasiwemo kakaba ari ak’umugabo wa Madame vice- présidente (umuyobozi wungirije) w’inteko ishinga mategeko, mu rwego rwa sena y’u Burundi.
Burundi 2
Bucyeye nanone kuwa taliki ya 30/11/2015 umupolisi wari wambaye imyenda ya gisivili yagabweho igitero n’abantu bitwaje intwaro ari mu gace k’umujyi wa Bujumbura kitwa Jabe. Umuturage wari uri ahabereye icyo gitero avuga ko uwo mupolisi yari ku muhanda witwa «Avenue de la jeunesse » uri hagati ya Jabe na Bwiza.
Uwo mupolisi akaba yarashwe amasasu menshi mu mutwe. Uwo muturage wabonye barasa uwo mupolisi aremeza ko uwo mupolisi ashobora guhitanwa n’ibikomere by’ayo masasu akurikije amaraso menshi yavaga mu mutwe.
Uwo mupolisi warashwe biravugwa ko ubuzima bwe buri mu bihe bikomeye kuko bivugwa gukira ayo masasu ari ah’Imana.
Burundi 1
Nyuma y’icyo gitero cyagabwe ku manywa y’ihangu kuri uwo mupolisi, inzego zishinzwe umutekano mu Burundi zatangiye igikorwa cyo gushakisha abo bagizi ba nabi, abantu bose badafite ibyangombwa batawe muri yombi. Agace k’umujyi wa Bujumbura uwo mupolisi yarasiwemo ka Jabe kagoswe n’abashinzwe umutekano, nta muntu ushobora kukinjiramo cyangwa ngo agasohokemo.
Biragoye muri iki gihe  guhakana ko igihugu cy’u Burundi kiri mu ntambara hakurikijwe umubare w’abantu bicwa muri icyo gihugu buri munsi n’abantu bitwaje ibirwanisho.
Burundi : Umusirikare mukuru yishwe umupolisi nawe araraswa bikomeye Burundi : Umusirikare mukuru yishwe umupolisi nawe araraswa bikomeye Reviewed by Unknown on Wednesday, December 02, 2015 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.