Pages

Pages

Pages

Menu

Saturday, December 05, 2015

Abakobwa 20 bafite ikibuno gikurura abagabo kurusha abandi muri Afurika (Amafoto)

Mu Isi y’imyidagaduro habarurwamo abagore bahiga abandi mu kugira ikibuno cyiza kinafite umwihariko utama barushaho kwamamara no
gusarura amafaranga babikesha imiterere y’umubiri wabo.
Mu itangazamakuru ryo ku Isi, iyo havuzwe abagore bafite ikibuno giteye amabengeza buri wese ahita atekereza Kim Kardashian cyangwa Nicki Minaj. Aba bagore bombi babaye ibirangirire ku Isi kubera ibyo bakora mu buhanzi bwabo gusa banifashisha ikibuno cyabo nk’iturufu ituma barushaho kumenyekana.
Umugabane wa Afurika na wo ubarizwaho benshi mu bakobwa bafite ikibuno gikurura abagabo ndetse kinafasha ba nyiracyo kurushaho kwamamara ndetse aho banyuze hose usanga abantu babaryanira inzara biyamira bati “Ririya ni ibuno ndemeye”.
Mu binyamakuru byibanda ku myidagaduro muri Afurika BellaNaija, Linda Ikeji n’ibindi, bagiye bagaruka ku bakobwa bafite ikibuno giteye neza kurusha abandi bikanemezwa ko imiterere y’umubiri wabo ibafasha kwagura impano zabo haba muri sinema, umuziki, itangazamakuru, imideli n’ibindi.
1) Princess Shyngle (Ghana)
Ni umukinnyi ukomeye wa film muri Ghana ndetse benshi bamufata nk’umukobwa ufite ikimero cyiza kurusha abandi muri Afurika.
2) Joselyn Dumas (Ghana)
Joselyn Dumas ni umunyamakuru ukomeye kuri Televiziyo akaba ari n’umwe mu bakinnyi bazwi muri sinema ya Ghana. Abamubona kuri Televiziyo agaragara wese bashimangira ko ‘uburanga bw’abakobwa bo muri Afurika bwihariye’.
3) Corazon Kwamboka (Kenya)
Aza imbere y’abakobwa bose bafite ikibuno cyiza kurusha abandi muri Kenya. Uyu mugore ni umunyamategeko wabigize umwuga ndetse abifatanya no kwerekana imideli.
4) Juliet Ibrahim (Ghana)
Ni umukinnyi wa film ukomoka muri Liban na Liberia. Ni umwe mu bakobwa bashyira amafoto kuri Instagram akajyaho ibitekerezo amagana kubera imiterere ye.
5) Peace Hyde (Ghana)
Ni umunyamakuru ukomeye wa Televiziyo muri Ghana akaba anafite impamyabumenyi ya kaminuza muri Psychology yavanye muri Middlesex University mu Bwongereza.
6) Tracy Obonna (Nigeria)
Ni umunyamideli wabigize umwuga , asanzwe akora ubushabitsi muri Nigeria. Yize ibijyanye no gucunga imari ndetse abifitemo impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya kaminuza.
7) Daniella Okeke (Nigeria)
Ni umwe mu bakinnyi bakizamuka ariko ufite umubare munini w’abakunzi kubera imiterere y’ikibuno cye. Amafoto ye usanga abantu bayahanahana ku mbuga nkoranyambaga mu buryo budasanzwe.
8) Vera Sidika (Kenya)
Vera Sidika a.k.a Vee S Beiby benshi bamwita “Kim Kardashian wo muri Kenya.” Ni umunyamideli wamamaye cyane nyuma yo kugaragara mu mashusho y’indirimbo z’itsinda P-Unit.
9) Toolz (Nigeria)
Azwi cyane nk’umunyamakuru wa Radio ariko ukundwa na benshi mu bakurikira ibiganiro akora kuri Televiziyo. Yize itangazamakuru muri kaminuza ya London Metropolitan University.
10) Omotola Jalade Ekeinde (Nigeria)
Kubera imiterere ya Omotola Jalade, bamuhaye akabyiniriro ka Omo-sexy. Ni umugore wubatse ufite abana bane.
11) Matilda Quaye (Ghana)
Yamamaye kubera imiterere ye gusa! Matilda Quaye a.k.a ‘Hipsy,’ ni umunyamideli akaba n’umwe mu b’igitsinagore bifashishwa muri video z’abahanzi bakunzwe muri Afurika.
12) Didi Ekanem (Nigeria)
Benshi bahamya ko ari we ufite ikibuno giteye amabengeza kurusha abandi muri sinema ya Nollywood. Uretse ikibuno, amaguru ye nayo akundwa na benshi mu bamureba.
13) Grace Msalame (Kenya)
Ni umunyamakuru kuri Televiziyo ,akora ibiganiro bikunzwe harimo icyitwa Graced kuri Kiss TV na Art Scene kuri KTN.
14) Lisa Visagie (South Africa)
Ku myaka 22, aza mu bagore ba mbere bafite ikibuno giteye amabengeza kurusha abandi muri iki gihugu. Benshi bamuhaye akabyiniriro ka Jennifer Lopez.
15) Mercy Johnson (Nigeria)
16) Anita Joseph (Nigeria)
Anita Joseph a.k.a “Nita Jay” ni umunyamideli ukina filim akaza ku isonga mu bagira amafoto akurura abagabo kurusha abandi ku mbuga nkoranyambaga.
17) Risper Faith (Kenya)
Uyu yamamaye abikesha ikibuno gikurura abagabo gusa.
18) Evia Simon (Nigeria)
Yigaragaje cyane mu mwaka wa 2010 kubera amashusho y’indirimbo yagiye agaragaramo, kuva ubwo kugeza ubu itangazamakuru rya Afurika rimutera imboni.
19) Tango Ncetezo (South Africa)
Azwi kuri Televiziyo SABC1 muri film y’uruhererekane A Place Called Home.
20) Judy Anyango (Kenyan)