Pages

Pages

Pages

Menu

Saturday, December 05, 2015

Breaking:Buri Munyarwanda ufite imyaka guhera kuri 21 yemerewe gusaba gutunga imbunda

Itegeko ryemerera buri munyarwanda ubishaka gutunga imbunda mu buryo bwemewe ariko kugeza ubu nta munyarwanda urajya gusaba imbunda yo kwicungira umutekano, nubwo abyemererwa n’amategeko, Polisi y’u Rwanda iravuga ko biterwa n’umutekano bafite mu gihugu.

Ikinyamakuru Izuba Rirashe, cyagiranye ikiganiro n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CSP Twahirwa Celestin, asobanura ku bijyanye n’ikoreshwa ry’imbunda, ibisabwa, n’uko umuntu yakwemerwa gutunga iki gikoresho.
IR: Ese umunyarwanda yemerewe gutunga imbunda?
TC: “Yego, nibyo, hari itegeko rigenga imikoreshereze y’intwaro n’uburenganzira bwo kuzitunga, iryo tegeko rigenga ibisabwa ngo umuntu atunge intwaro aramutse ayishatse ku giti cye, riguha inshingano yo kuyikoresha kandi neza, rikakubwira n’inzego unyuramo kugira ngo utunge intwaro.
Inzego zibishinzwe ni Minisiteri y’umutekano mu gihugu na Polisi, nibo bakora igenzura bakareba niba uwo umuntu akwiye gutunga intwaro, uburyo bwo kuyibika no kuyigenzura kuko hagomba kuba hariho igihe cyo kuyigenzura.
IR: Ese hari umuntu utunga imbunda n’undi utabyemerewe?
TC: Itegeko ntabwo rivuga ngo kanaka niwe uyemerewe cyangwa uyu ntabwo ayemerewe, kereka ufite imiziro kuburyo abantu babona ko uyitunze yayikoresha ibindi, icyo gihe rero hari amategeko agenderwaho, agomba kuba ari inyangamugayo ku buryo yayicunga neza, ntabwo wafata nk’umuntu utarengeje imyaka 17 ngo umuhe intwaro, yaba ashaka iyiki? Ni ukureba umuntu ufite ubushobozi, inyangamugayo kandi ufite ubwenge.
IR: Tuvuge ko uwo muntu itegeko riyimwemereye, ayivana he?
TC: Agomba kuyigurira, ntabwo leta imuha imbunda, atanga amafaranga ye akayigurira, ntabwo uzajya hano muri Polisi uvuge ngo mumpe imbunda ndashaka kuyikodesha cyangwa kuyigura, gusa igihe wayikoresheje mu buryo bunyuranije n’amategeko urayamburwa, ntabwo ari ukuyigarura gusa ahubwo urayamburwa kuko uba utubahirije icyo itegeko riteganya.
IR: Ni ubuhe bwoko bw’imbunda umuntu yemerewe gutunga?
TC: Nabyo bishingiye ku itegeko, intwaro zishobora gukoreshwa kurwana ku rugamba, mbese zifite ubushobozi bwo kuba zakwangiza ibintu byinshi, izo ntabwo bazitunga, umuntu atunga intwaro yo kwirinda gusa mu gihe cyo kwitabara, mbese intwaro yoroheje.”
IR: Ni ryari uwo muntu wayihawe yemererwa kurasa?
TC: Ntabwo bayiguha gusa, iyo uyibonye uba ufashe n’ishingano yo kuyikoresha neza no kuyikoresha mu gihe bibaye ngombwa, icyo gihe ni ukwitabara (Self defense), kandi nabwo iyo uyikoresheje witabara ukica umuntu, ntabwo bikuvanaho icyaha cyo kwica, ahubwo ni ukureba impamvu zatumye icyo cyaha kiba, gusa nko mu gihe cyo kwitabara ntabwo umuntu yakwica gusa, na we uramwivuna, ni ukureba niba aribwo buryo bwonyine bwari busigaye ngo witabare.
IR: Ko twumva Abanyarwanda bemerewe gutunga imbunda, ubu ni bangahe bazifite?
TC: Kugeza ubu ntabo rwose, nta bantu babisaba ngo tubabone, ntabwo gutunga intwaro bigaragara mu Rwanda, gusa uwabishaka yabisaba.
IR: Ubwo si amananiza mubashyiraho?
TC: Ni ikintu gisobanutse, ubundi umuntu utunga intwaro ni uba afite impungenge, mu gihugu cyacu gifite umutekano usesuye, ntabwo turi ahantu aho umuntu yakwifuza gutunga imbunda ngo yirwaneho, dutekereza ko impamvu abantu batabyitabira, ni uko basanga umutekano wabo ucunzwe neza, ababishinzwe mu buryo bw’akazi bakaba babikora neza.
Kugeza ubu umuntu wemerewe gutunga imbunda, ategekwa kwishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500 buri mwaka, naho ibigo byigenga bikora ibikorwa byo gucunga umutekano, bisabwa gutanga amafaranga ibihumbi 100 buri mwaka.
IR: Amafaranga ntiyaba ari menshi akananiza abantu?
TC: Burya gusaba intwaro ni uko uwo muntu aba afite ibimuteye impungenge, ni uko kandi aba afite ubushobozi bwo kuyigura, akaba kandi ashoboye kubahiriza ibisabwa, kuri njye navuga ko biterwa n’uko abantu bafitiye icyizere inzego z’umutekano, niba uheruka kubona imibare yasohotse, ari iyasohowe na RGB n’ibindi bigo, byekana ko mu Rwanda ari igihugu wabonamo umutekano usesuye, mbese ahantu umuntu yagenda ijoro n’amanywa ntacyo yikanga, raporo ya RGB yerekanye ko mu nzego zifitiwe icyizere n’abaturage, Polisi ifite amanota 97.4%, bagaraje kandi ko ingabo zifite 98.1%, urumva ko nta mpamvu yo gutekereza kwirinda, ibyo ni ibintu bifatika byerekana ko umutekano uhari.
IR: Utunze imbunda ubwo hari umusoro atanga?
TC: Ntabwo twabyita umusoro, gusa niba afite intwaro we burya ntabwo aba ari umutekenisiye mu bintu by’intwaro, haba hari ababimugenzurira, hari igihe bimara umuntu akayizana bakayigenzura, hari na seritifika (certificate) bamuha yerekano ko atunze imbunda kandi akajya ayizana kuyigenzura, itegeko rivuga ko babanza no gupima ko azi kuyikoresha, inzego zose zibikora ziba zifite ibindi zagombye kuba zikora, iyo rero bagiye gukora ibyo byose, uwo muntu aba agomba kujya agira amafaranga yishyura muri leta y’uko izo serivise azihabwa, ikibazo ntabwo ari amafaranga ari hejuru ahubwo ni uko hari icyizere cy’umutekano.
Gusa nubwo bimeze gutya, Polisi y’u Rwanda iravuga ko n’ubundi bitari byiza ko igihugu cyashishikariza abaturage gutunga imbunda. Aha batanga urugero rw’aho muri Leta Zunze ubumwe za Amerika usanga umuntu yitera akarasa abandi.
Ibi rero bivugwa na Polisi, biragaragaza ko nubwo kubona imbunda byemewe, gusa kuzibona bishora kuba bigoranye.
Ibisabwa ngo umuntu ahabwe imbunda
Itegeko ryasohotse mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda yo ku wa 28 Ukuboza 2009, rigenga imikoreshereze y’intwaro no kuyitunga.
Mu ngingo ya 7, rivuga abemerewe guhabwa uruhushya rwo gutunga no kuyigendana.
Uruhushya rwo gutunga imbunda n’urwo kuzigendana ruhabwa:
1°Umuntu wasinyanye amasezerano na Polisi y’Igihugu yemeza ko aramutse ahawe imbunda, amasasu yazo n’ibindi bijyana na byo atazabikoresha mu buryo bunyuranyije n’amategeko;
2°Abagenzi bafite icyemezo cya Leta y’Igihugu cyabo, cy’uko imbunda, amasasu n’ibindi bijyana na byo bigenewe gukoreshwa nabo ubwabo gusa;
3°Ibigo by’abikorera bishinzwe gucunga umutekano.
Mu ngingo ya 8 ho havugwa ibisabwa ngo umuntu yemererwe gutunga no
kugendana imbunda:
Kugira ngo umuntu yemererwe gutunga cyangwa kugendana imbunda, agomba:
1°Kwandikira Komiseri Mukuru wa Polisi y’Igihugu agaragaza impamvu asaba imbunda;
2°Kuba ari inyangamugayo;
3°Kuba afite nibura imyaka makumyabiri n’umwe (21) y’amavuko
4°Kuba afite icyemezo cya muganga wemewe na Leta cy’uko atarwara indwara zo mu mutwe;
5°Kuba afite icyemezo cy’uko azi gukoresha imbunda gitangwa na Polisi
y‟Igihugu;
6°Kuba atarigeze ahabwa igihano cy’igifungo kingana cyangwa kirengeje amezi atandatu (6);
7°Kugaragaza icyemezo cyo gutunga no kugendana imbunda cyemewe n’amategeko ku munyamahanga wagihawe.