Pages

Pages

Pages

Menu

Sunday, December 06, 2015

Kim Kardashian yabyaye umuhungu

Kim Kardashian umugore wa Kanye West yibarutse umwana w’umuhungu ugwa mu ntege imfura yabo North West w’imyaka ibiri.


Uyu munyamideli yabyaye mu masaha ya mugitondo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 5 Ukuboza 2015. Iyi nkuru yasakajwe bwa mbere binyuze ku rubuga rwa kimkardashianwest.com.
Umuvugizi w’urugo rwa Kanye West wanditse ubu butumwa bumenyesha Isi ko North West yabonye musaza we, yavuze ko Kim Kardashian yabyaye neza ndetse kugeza ubu ameze neza n’uruhinja yibarutse.
Yateruye agira ati “Kim Kardashian West n’umugabo we Kanye West bakiriye umuhungu muri iki gitondo. Umwana na nyina bameze neza.”
Iyi nkuru imaze kwandikwa ku rubuga bwite rwa Kim Kardashian ibihumbi by’abasomyi byabyiganiye kuyisoma no kuyihanahana [share] kugeza ubwo rwavuye ku murongo kubera ubwinshi bw’abashakaga gusoma inkuru.
Kanye West na Kim bari mu byishimo byo kwakira umwana wabo wa kabiri
Kim Kardashian w’imyaka 35, yagombaga kuzibaruka kuri Noheli nk’uko abaganga bari barabimumenyesheje.
Ku mugoroba wo kuwa Gatanu tariki ya 4 Ukuboza 2015, uyu mugore yashyize ifoto ye kuri Instagram igaragaza ko inda ye ayiherekeza n’amagambo ashimangira ko yari yiteguye kubyara.
Uyu mwana yahise ahabwa izina ‘Robert’ mu rwego rwo guha icyubahiro Robert Kardashian, se wa Kim Kardashian witabye Imana.
Ku mugoroba wo kuwa Gatanu Kim yashyize iyi foto kuri Instagram avuga ko yiteguye kubyara