Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image

Umunyamakuru utazatora indirimbo yanjye ntazajya mu ijuru- Senderi Stromae Hit


Umunyamakuru utazatora indirimbo yanjye ntazajya mu ijuru- Senderi Stromae Hit

Nyuma y'uko umuhanzi nyarwanda umenyerewe kugira udukoryo n'udushya kumazina ye yarasanzwe yongeye ho n'irya Makufuli kuri ubu yashyize hanze amashusho y'indirimbo ye nshya yise "Tekana" kubwe yizera ko ariyo izaba Video y'ukwezi ari nayo mpamvu yatangaje ko umunyamakuru utazayitora ku munsi w'imperuka azabibazwa.a

Uyu mugabo  usanzwe akora umuziki mu njyana ya Afrobeat akaba ari no mu bahanzi nyarwanda bakora inyana z'ubu bakuze, ubusanzwe Senderi arangwa n'udushya haba mu mvugo no mu bikorwa kuri ubu ari kuburira abanyamakuru kuzatora indirimbo ye.
Ni mu kiganiro n'itangazamakuru uyu mugabo yasobanuye ko Senderi avuga ko iyi ndirimbo ye ifite amashusho meza kurusha izindi ndirimbo zasohotse muri uyu mwaka bitewe n’uburyo yakozwe, haba mu mibyinire, ndetse ngo n’abakobwa beza barimo, aha Senderi yatangaje ko yizeye ko aya mashusho azaza ku mwanya wambere mu mashusho meza y'uyu mwaka wa 2015.


Senderi arasaba abanyamakuru gutora indirimbo ye Tekana mu marushanwa atazwi
Mbere y'uko iyi ndirimbo isohoka Senderi yari yatangaje ko iyi ndirimbo ye nshya izagaragaramo abakobwa basaga 80, ariko byatangaje benshi imaze gusohoka kuko hagaragayemo abatarenze 5.
Ibi byatunguye benshi bibaza impamvu Senderi asaba abanyamakuru gutora indirimbo ye n'irushanwa bazayitoramo mu gihe iryaba rimwe rukumbi ariryo Salax awards ritagikora.
Umunyamakuru utazatora indirimbo yanjye ntazajya mu ijuru- Senderi Stromae Hit Umunyamakuru utazatora indirimbo yanjye ntazajya mu ijuru- Senderi Stromae Hit Reviewed by Unknown on Thursday, November 26, 2015 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.