Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image

Burundi: Babiri baguye mu mirwano na polisi


Umuvugizi wa Polisi, Moise Nkurunziza yavuze ko abapolisi banyuraga mu karere ka Nyakabiga ubwo abantu bitwaje intwaro babagabagaho igitero ku wa Kabiri nk’uko Bloomberg ibitangaza.
Agace ka Nyakabiga ni kamwe mu twabereyemo imyigaragamby ikaze y’abadashyigikiye ko Nkurunziza yiyamamariza manda ya Gatatu.
Loni ntiyiyumvisha ukuntu Leta y’u Burundi ifunga imiryango yigenga
Mu cyumweru gishize, ibiro by’ubushinjacyaha byategetse amabanki gufunga konti z’imiryango 10 itegamiye kuri leta (ONG) yaharaniraga uburenganzira bwa muntu n’amahoro.
Komiseri wa Loni ushinzwe Uburenganzira bwa Muntu, Zeid Ra’ad Al Hussein, yavuze ko Leta y’u Burundi yabikoze mu mugambi wayo mubisha wo gucecekesha abavuga iby’ubugizi bwa nabi ikora.
Hussein yasobanuye ko iyo miryango yiyongera ku maradiyo atanu yafunzwe muri Kamena.
Ati” Ugufunga iyo miryango, bigaragaza uburyo abayobozi b’u Burundi bashaka gucecekesha abatavuga rumwe nabo, ngo bagabanye ubwisanzure bwa demokarasi.
Abayobozi b’imiryango itegamiye kuri Leta 15 barahunze nyuma yo guterwa ubwoba hamwe n’imiryango yabo.
burundi
Abakozi b’iyo miryango bane bishwe na polisi naho babiri bicwa n’abantu batazwi..
Mu miryango yafunzwe harimo “APRODH” ya Pierre Claver Mbonimpa, warusimbutse muri Kanama, naho umuhundu we Welly Nzitonda akicwa muri uku kwezi.
Burundi: Babiri baguye mu mirwano na polisi Burundi: Babiri baguye mu mirwano na polisi Reviewed by ibigezwehobyose on Thursday, November 26, 2015 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.