Jay Polly yinjije amaraso mashya muri Tuff Gangs yigizayo Fireman, Bull Dogg na Green P ashinja kuyitererana
Nyuma y’uko bamwe mu bagize itsinda rya Tuff Gangs bashinze irindi tsinda bise “Stone Church” ribarizwamo abandi bose basanzwe muri Tuff Gangs uretse Jay Polly, ubu Jay Polly we yiyemeje gushaka abandi baraperi yongera muri Tuff Gangs izaba igizwe na we n’abo bahanzi bashya, abandi bose bakigizwayo.
Mu minsi ishize nibwo batatu muri bane bari bagize itsinda rya Tuff Gangs bashinze itsinda rishya bise “Stone Church”
, ndetse ubu bakaba baratangiye no gukora muzika batari kumwe na mugenzi wabo Jay Polly bahoze bakorana. Ibi bigitangira gukorwa, bahakanye ko ari uburyo bwo kwirukana Jay Polly muri Tuff Gangs ariko bikomeza kutavugwaho rumwe nyuma y’uko batangiye gukora muzika muri iri tsinda, kandi mbere baravugaga ko ari itorero bazajya bakoreramo indi mishinga yabateza imbere.
Nyuma yo kubona ibi, Jay Polly yabonye ko Fireman, Bull Dogg na Green P bataye Tuff Gangs, asanga atakwemera ko izima afata icyemezo cyo kongeramo andi maraso mashya, ubu Tuff Gangs nshya ikaba igizwe na Jay Polly n’abandi baraperi bashya atarabasha gushyira ahagaragara nk’uko yabishimangiye mu kiganiro yagiranye na Sunday Night.
Jay Polly yongereye amaraso mashya mu itsinda avuga ko bagenzi be bataye bakajya gushinga irindi
Umuraperi Green P ni umwe mu batsembye ko Jay Polly yakongera amaraso mashya muri Tuff Gangs
Green P; umwe mu basanzwe muri Tuff Gangs ubu akaba abarizwa muri Stone Church, we yemeza ko nta burenganzira na bucye Jay Polly afite bwo kongera abantu muri Tuff Gangs, ibintu ahurizaho na mugenzi we Fireman. Fireman we ubwo yaganiraga na Inyarwanda.com, yavuze ko bidashoboka na gato ko Jay Polly yakwinjiza abantu muri Tuff Gangs kuko atari ishyirahamwe abantu bajyamo uko bishakiye. Gusa yanze kuvuga byinshi ku bijyanye n’uko itsinda rishya bashinze ryatekerejweho nk’uburyo bwo kwigizayo mugenzi wabo Jay Polly.
Jay Polly yinjije amaraso mashya muri Tuff Gangs yigizayo Fireman, Bull Dogg na Green P ashinja kuyitererana
Reviewed by Unknown
on
Monday, November 02, 2015
Rating: