Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image

Amafoto adasanzwe agaragaza uburanga bwa ba Nyampinga b’u Rwanda mu bihe bitandukanye


Amafoto adasanzwe agaragaza uburanga bwa ba Nyampinga b’u Rwanda mu bihe bitandukanye
 265  2  1
U Rwanda ni kimwe mu bihugu byinshi kwisi bibarizwamo amarushanwa y’ubwiza bujyana n’ubumenyi hagatorwa umukobwa uhiga abandi mu bwiza mu bihe bitandukanye bakagenda basimburana.


Mu myaka itandukanye mu Rwanda hagiye haba iri rushanwa ry’ubwiza ku rwego rw’igihugu ndetse hatorwa ba Nyampinga mu bandi bakambikwa ikamba bakanahabwa n’ububasha butandukanye mu gihe cyabo.

Ba Nyampinga bimikwa rero bakaba banahabwa amahirwe yo guhagararira u Rwanda mu marushanwa atandukanye y’ubwiza ku ruhando mpuzamahanga bakabasha gukora ingendoshuri i Mahanga mu gutara ubumenyi butandukanye.

Irushanwa rya Nyampinga mu Rwanda kuri ubu rikaba rimaze kuba igikorwa gikomeye gihesha amahirwe abahatanira ikamba kugeza ubu benshi mu baryitabira akenshi bakunze no kuba ari abanyamideli bikaba bibahesha amahirwe yo kumenywa n’amakompanyi akomeye ashobora kubifashisha mu kwamamaza bikaba byabinjiriza agatubutse.

Iri rushanwa gusa rimwe na rimwe rikunze kutavugwaho rumwe ahanini biturutse ku buryo ritegurwamo aho usanga bamwe binubira imico y’i Mahanga iganza Umuco Nyarwanda, abandi ariko nabo bakabigaragaza nk’ibidafite icyo bitwaye cyane ko n’ubundi iki gikorwa cyo gutora ba Nyampinga gituruka mu yindi mico, n’ubwo mu Rwanda rwo hambere habaga ibisa na cyo bikaba bifite itandukaniro.

Irushanwa ryo kwimika ba Nyampinga mu Rwanda rikaba rimaze kuba incuro zigera kuri enye, ryatangiye mu mwaka w’1993 kugeza ubu gusa n’ubwo Nyampinga aba agomba gutorwa buri mwaka hagiye habaho impamvu zinyuranye zatumye mu Rwanda bidakunda buri gihe kuva icyo gihe harimo na Jenoside yakorewe abatutsi yabaye mu w’1994.

Urutonde rwa ba Nyampinga b’u Rwanda mu bihe bitandukanye n’amafoto yabo

Mu mwaka w’1993 nibwo Uwera Delila yatorewe kuba nyampinga w’u Rwanda mu mwaka w' 1994, bikaba byari ibirori bikomeye biyobowe na Mc Lion Imanzi ndetse bikaba byaracaga kuri televiziyo y’igihugu imbonankubone.

Irushanwa rya nyampinga ryongera kuba mu mwaka wa 2009 ubwo ikamba ryegukanwaga na Bahati Grace, muri 2012 ryegukanwa na Kayibanda Mutesi Aurore muri 2014 ryegukanwa na Akiwacu Colombe kuri ubu rikaba rifitwe na Kundwa Doriane muri 2015.

Uwera Delila, Miss Rwanda 1994






Bahati Grace, Miss Rwanda 2009






Mutesi Kayibanda Aurore, Miss Rwanda 2012






Akiwacu Colombe, Miss Rwanda 2014






Kundwa Doriane, Miss Rwanda 2015






Ni uwuhe Nyampinga w'u Rwanda ufata nk'ikitegererezo uzi wageze ku bikorwa by'indashyikirwa kurusha abandi?
Uwera Delila, Miss Rwanda 1994
 
Bahati Grace, Miss Rwanda 2009
 
Mutesi Kayibanda Aurore, Miss Rwanda 2012
 
Akiwacu Colombe, Miss Rwanda 2014
 
Kundwa Doriane, Miss Rwanda 2015
 
 


Amafoto adasanzwe agaragaza uburanga bwa ba Nyampinga b’u Rwanda mu bihe bitandukanye Amafoto adasanzwe agaragaza uburanga bwa ba Nyampinga b’u Rwanda mu bihe bitandukanye Reviewed by Unknown on Monday, November 09, 2015 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.