Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image

Babonye Bruce Melodie bava mu byabo, abandi baramunenga

Ubwo Bruce Melodie yari amaze kuririmbira abitabiriye ibirori byo gusoza imurikabikorwa ry'imyuga n'ubumenyingiro (TVET Expo) kuri uyu wa Kane taliki 8 Ukwakira 2015, bamwe mu bakobwa bari kuri 'Protocol' byabananiye kwihangana bamwereka amarangamutima adasanzwe.
Bishimiye bikomeye gusigarana ifoto bari kumwe
Akimara kuva ku rubyiniro, yabanje gukurikizwa amaso na bamwe mu bakobwa bari bari mu kazi ka 'Protocol' y'ibirori byo gusoza TVET Expo i Gikondo, mu kanya nk'ako guhumbya byabanze mu nda bamusesekaraho bamusaba kubasigira udufoto muri telefone zabo zigezweho (Smartphones).

Ubusanzwe Bruce Melodie, bitewe n'injyana aririmbamo, ni umwe mu bahanzi bakurura cyane abakobwa kubera imiririmbire ye yuzuyemo imitoma n'uguhogoza.
Ku rundi ruhande ariko bamwe mu bakuze banenze uyu muhanzi kuba atazi guhuza ibyo aririmba n'abo aririmbira, umwe mu bamunenze yagize ati "Ubu se biriya yaririmbaga imbere y'abayobozi barimo na Minisitiri ni ibiki?, abure n'akajambo ashyiramo kajyanye n'igikorwa bamutumiyemo?, jye rwose nabonye yaririmbye ibintu bitajyanye na gato n'igikorwa twari turimo".
Bruce Melodie yaririmbye indirimbo zirimo Indorerwamo na Ntujya unkinisha na 
Ku ruhande rwe, Bruce Melodie yabwiye NONAHA.com ko yishimye kandi yizeye ko yitwaye neza ku rubyiniro dore ko ngo atari ubwa mbere aririmbira abo benshi bita abiyubashye, yagize ati "Nabyishimiye, abayobozi batega amatwi bakumva niyo mpamvu nanjye ntaba nshaka ko abantu basara nkakora uturirimbo tumwe dukora ku mutima kugirango mbashe kubahogoreza".
Bruce Melodie ati "Ndirimba udukora ku mutima kugirango mbashe kubahogoreza"
Bruce Melodi ni umuhanzi nyarwanda umenyerewe mu ndirimbo zamamaye nka Ntundize, Ntujy'unkinisha, Ntuy'uhinduka n'izindi. Aherutse kuba uwa kabiri mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star y'uyu mwaka wa 2015 atsinzwe na Butera Knowless. 
Babonye Bruce Melodie bava mu byabo, abandi baramunenga Babonye Bruce Melodie bava mu byabo, abandi baramunenga Reviewed by ibigezwehobyose on Saturday, October 10, 2015 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.