Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Ukwakira, Kim Kardashian na Amber Rose bizihije isabukuru y’amavuko. Kim yujuje imyaka 35 mu gihe Amber Rose yujuje 32.
Aba bagore bombi basigaye baterana amagambo mu buryo bukomeye binyuze ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru mpuzamahanga. Ku isabukuru y’aba bombi, Amber Rose yifotoje yambaye ubusa ashakisha uburyo yavugwa cyane kurusha Kim bahora bahanganiye ubwamamare bwabo.
Mbere yo kwifotoza, Amber Rose yagiranye ikiganiro n’ikinyamakuru GQ yongera gushimangira ko Kim Kardashian n’umuryango we babonye ubukire babukomoye kuri film y’ubusambanyi uyu mugore yakinnye igacuruzwa akayabo.
Yasobanuye ko amafaranga n’imitungo yose afite byose yabivanye mu mbaraga n’ubushabitsi bwe mu gihe Kim we yayavanye mu busambanyi no kwiyandarika.
Amber Rose wahoze ari umukunzi wa Wiz Khalifa yatangije intambara y’amagambo mu ntangiriro za 2015 ubwo yavugaga ko Kylie Jenner murumuna wa Kim Kardashian ari indaya.
Aya mafoto Amber Rose yifotoje yambaye ubusa ngo azaherekeza ikiganiro kirambuye yagiranye n’iki kinyamakuru avuga kuri mukeba we Kim Kardashian.
Amber Rose ntiyihanganiye na gatoya aya magambo Khloe yamuvuzeho ahita ashyira kuri Twitter ifoto ya Kanye West iherekejwe n’amagambo agaragaza ko umugore we n’abo mu muryango we batunze imiryango kubera uburaya bakora.
Aya mafoto ya Amber Rose azaherekeza inkuru izasohoka muri GQ Magazine
Kim utwite inda ya kabiri ntacyo yasubije Amber Rose kuri aya magambo
Kanye West yakundanye na Amber Rose batandukana batarushinze nk'uko bari barabyiyemeje
Amber Rose yambaye ubusa ahangana na Kim Kardashian ku isabukuru yabo AMAFOTOOOOO==>
Reviewed by Unknown
on
Thursday, October 22, 2015
Rating: