Pages

Pages

Pages

Menu

Wednesday, September 09, 2015

Justin Bieber yahishuye impamvu nyakuri yatumye nta wundi mukunzi (wa nyawe) ashaka nyuma ya Selena Gomez (amafoto)

Yovanna Ventura Justin Bieber PDA Birthday Party


Justin Bieber nyuma yo gutandukana na Selena Gomez yagiye agaragara inshuro nyinshi ari kumwe n’abakobwa beza barimo Kendall Jenner, Yovanna ventura n’abandi benshi gusa ariko nta numwe bigeze babasha kuba bahuza ngo bakundane nkuko yakundanaga na Selena Gomez, ibi rero Justin Bieber akaba yasobanuye ikibitera.


 Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ba radio yitwa KIIS 1065 FMyo muri Australie, Justin yatangaje ko impamvu nyamukuru ituma adashaka undi mukobwa bakundana ari uko gutandukana na Selena Gomez byamubabaje cyane kuburyo yumvaga umutima usa nuwashwanyutse.

Mu magambo ye Justin yagize ati : « Umutima wanjye warangiritse kubera akababaro. 
Bu ndimo ndagerageza kuba nawuvura.» Justin yakomeje avugako akunda kuba mu rukundo ndetse agukunda guhoberana cyane n’ibindi bijyana na gukundana byose, gusa ariko muri iki gihe ngo akaba adashishikajwe no gukundana ahubwo agerageza kwishimisha kugirango abanze akire ibikomere yatewe no gutandukana na Selena Gomez. Dore bamwe mu bakobwa bagiye bavugwaho gukundana na Justin Bieber nyuma y'uko atandukanye na Selena Uwo ni Yovanna Ventura bari kumwe yizihiza isabukuru  Aho bwo yair yasohokanye na Kendall Jenner Uwo ni Justin na Chantel Jeffries