Hari ubwo umuntu atanga ariko muri we atari ukwitanga ashaka gukora gusa, ahubwo harimo no kugira ngo abari aho bamenye imbaraga z’umufuka we (aha ndavuga ubwinshi bw’ubutunzi atunze). Wenda babimwubahire cyangwa bamutinye kubw’ibyo.
Ariko ibi mu byukuri nta kamaro kabyo kuko Bibiliya itubwira yuko bene uwo, ibyo ashaka ari ibyo, aba yamaze kugororerwa ingororano ze.
Pawulo arongera kandi yandikira ab’i Galatiya arababwira ati: “Mbese noneho ni ishimwe ry’abantu nshaka cyangwa ni iry’Imana? Cyangwa se ni abantu nshaka kunezeza? Iyaba nkinezeza abantu simba ndi imbata ya Kristo” (Abagaratiya 1: 10).
Iyo dusomye Ijambo ry’Imana mu butumwa bwiza uko bwanditswe na Matayo, Yesu ahugurira abantu kubyo kugira ubuntu no kwitanga, yakomeje abihanangiriza ati: “Mwirinde ntimugakorere ibyiza byanyu imbere y’abantu kugira ngo babarebe, kuko nimugira mutyo ari nta ngororano muzagororerwa na So wo mu ijuru. Ahubwo nugira ubuntu (nutanga) ntukavuze ihembe imbere yawe nk’uko indyarya zigira mu masinagogi no mu nzira ngo bashimwe n’abantu”.
Kristo Yesu akomeza abahamiriza ati: “Ndababwira ukuri y’uko abo baba bamaze kugororerwa ingororano zabo. Ahubwo weho ho nugira ubuntu, ukuboko kwawe kw’ibumoso kwe kumenya icyo ukw’iburyo gukora, ahubwo ugire ubuntu bwawe wiherereye nibwo So wo mu ijuru ureba ibyiherereye azakugororera” (Matayo 6: 1-4).
Dukurikije izi nyigisho Yesu yabwiraga abantu, dusanga atari byiza ko icyo utanganye umutima wawe ukunze gishyirwa ku mugaragaro kikamenywa n’abandi bose, aribyo yise ngo “ukuboko kwawe kw’ibumoso kwe kumenya icyo ukw’iburyo gukora”.
Nta nyungu yo kubitangariza rubanda ko ufashishije abantu ikintu cyawe runaka cyangwa ingano runaka y’amafaranga, ari byo yise ngo “ahubwo nugira ubuntu ntukavuze ihembe imbere yawe nk’uko indyarya zigira mu masinagogi no mu nzira ngo bashimwe n’abantu.”
Ni byiza ko icyo umutima wawe wagambiriye gukora witanze, kimenywa gusa nawe n’Imana yawe ukoreye, hanyuma aho iri ahiherereye mu ijuru ryayo ryera ireba byose, kuko idakiranirwa ngo yibagirwe imirimo myiza y’umuntu wese, niyo izakugororera iby’agaciro biruta kandi birenze ishimwe ry’abantu. Imana idushoboze.