Pages

Pages

Pages

Menu

Wednesday, September 09, 2015

Umuti wongerera abagore Ubushake Bwo Gukora Imibonano Mpuzabitsina wemerewe gucuruzwa “REBA HANO AHO WAWUBONA “

Uyu muti unyobwa n’abagore bataracura kandi bafite ikibazo cyo kugira ubushake buke bwo gukora imibonano mpuzabitsina , uravugwaho gukemura iki kibazo ariko nanone ngo ufite ingaruka ku bawunywa banyoye inyombwa bisembuye.
wongera_ubushake
Umuti wongera ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina uzwi ku izina rya ‘Addyi’ wemerewe gushyirwa ku isoko nyuma y’aho mu mwaka wa 2010 na 2013, wari wangiwe gucuruzwa muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

638e044af88f45e55006fe495b114880Urubuga rwa topsante dukesha iyi nkuru ruvuga ko wemewe nyuma y’ubushakashatsi bwakorewe ku bagore 2 400 bari mu kigero cy’imyaka 36, bari bafite ikibazo cyo kutagira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina mu gihe cy’imyaka 5.
Uyu muti uzagurishwa kw’izina rya Addyi, uzaherekezwa n’impanuro zimenyesha abantu ingaruka zawo , cyane ku bawukoresha banyoye ibinyombwa bisindisha .

Umwe mu bakoresheje uyu muti, avuga ko ari ikimenyetso cy’uko ikibazo cy’imibonano mpuzabitsina ku bagore nacyo kitaweho, nka kimwe mu bibazo bireba ubuzima bw’abantu .
N’ubwo bimeze bityo ariko , hari abavuga ko Addyi, izatera ibibazo byinshi ku bagore kurusha ibyo izakemura.
Uwo muti unyobwa buri munsi, ukaba watangiye guhimbwa viagra y’abagore n’ubwo wo ukorana n’ubwonko, bitandukanye na viagra y’abagabo yo ikorana n’amaraso.