Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image

Zari umugore wa Diamond ngo niyongera gutwita azifotoza yambaye ubusa

Umuherwe Zari Hassan, umugore w’Umuhanzi Diamond Platnumz, yicujije impamvu atifotoje yambaye ubusa igihe yari atwite ariko asezeranya abakunzi be kuzabona ubwambure bwe niyongera gutwita.

Ibi yabitangaje kuri uyu Gatatu tariki 12 Kanama nyuma yo kubona ifoto ya, Kim Kardashian wifotoje yambaye ubusa kandi atwite nyuma amafoto ye agasakazwa ku mbuga za internet ari nako akomeza gucicikana mu binyamakuru.
Uyu mubyeyi w’abana bane barimo umwe wa Diamond yahise ashyira kuri Instagram ifoto ya Kim Kardashian yambaye ubusa anavuga ko bimuteye ishyari ryiza ryo kuzamwigana naramuka yongeye gusama.
Kuri iyi foto yanditseho amagambo agira ati “Ifoto nifotoje ntwite mwavuze ko nta mwana wari urimo ??? uku ni ko ifoto y’uwambaye ubusa iba imeze.’’
Akomeza agira ati “Ubutaha nanjye nzifotoza nambaye ubusa kandi Papa Tiffah yatangiye kubitekerezaho uburyo umwana yabona umuvandimwe vuba.’’
Ibi bije nyuma y’amagambo y’abavuga ko umwana w’umukobwa Zari aherutse kwibaruka atari uwa Diamond ahubwo ko se ari King Lawrence wahoze ari umugabo wa Zari.
King Lawrence yemeje ko umwana wavutse ari uwe kandi ko yishimiye kubyara umwana w’umukobwa mu gihe Wema Sepetu uwahoze akundana na Diamond na we yemeje ko umwana atari uw’uyu muhanzi kuko atabyara.
Zari na we arifuza kuzifotoza yambaye uko yavutse
Zari umugore wa Diamond ngo niyongera gutwita azifotoza yambaye ubusa Zari umugore wa Diamond ngo niyongera gutwita azifotoza yambaye ubusa Reviewed by ibigezwehobyose on Wednesday, August 12, 2015 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.