Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rusizi babajwe bikomeye no kuba mu mihigo akarere kabo karavuye ku mwanya wa 12 mu mwaka ushize kakajya ku wa 27 muri uyu mwaka.
Aba baturage bashengurwa no kuba a ka karere kagize amanota 73.7% muri uyu mwaka kandi ntacyo kabura kugira ngo kabe kaza mu myanya y’imbere nko mu tundi turere.
Karamaga Gédéon wo mu murenge wa Mururu yagize ati “Ibi biraturambiye guhora twumva utundi turere twesa imihigo na ho Rusizi ihora mu myanya y’inyuma kandi ntacyo tubura ngo tube ama mbere nk’abandi, nibadusobanurire impamvu yo kuza mu myanya 3 ya nyuma?’’
Bamwe mu baturage b’umujyi wa Rusizi bo bemeza ko nta bikorwa remezo biharangwa ndetse n’ibikozwe ntibirangire.
Umwiza Amina yagize ati “Uretse kurenganya abatanga amanota, umuyobozi wese w’aka karere unyuze muri uyu muhanda witwa ko ari uw’umujyi, yumva mu mihigo we yakwiha umwanya wa kangahe? “
Yongeyeho ati”Iyo bageze i Gikundamvura bakabona ukuntu abantu bagenda ibilometero n’ibilometero bahetse umurwayi cyangwa umugore uri ku nda mu ngobyi kubera kubura imihanda? Ku kigo nderabuzima cya Rwinzuki ababyeyi babyarira mu kizima n’ibindi.”
Bamwe muri aba baturage bavuga ko ubuyobozi bushya butabirenganiramo kuko ngo butaramara n’amezi 6 bugiyeho, nyuma y’uko ubwari buriho bweguye bukekwaho imikorere mibi mu bijyanye n’amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza, nyuma bakaza kuba abere.
Abandi bayobozi mu tugari n’imirenge baracyafungiye imikoreshereze mibi y’amafaranga ya VUP yari agenewe abaturage.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Harelimana Frédéric avuga ko impamvu akarere kabo kaje kuri uriya mwanya byatewe ahanini n’uko akarere kamaze amezi agera kuri 3 kadafite abayobozi n’igihe ubuyobozi bushya bugiriyeho ntibubashe guhita buhangana n’ibyo bibazo.
Gusa barizeza abaturage ko bafatanyirije hamwe bagiye gukora uko bashoboye kugira ngo ubutaha bazegukane umwanya wa mbere.