Ni ku nshuro ya Gatanu mu Rwanda haba irushanwa rya Primus
Guma Guma Super rihuza abahanzi bakunzwe mu gihugu banafite ubuhanga mu
kuririmba nka kimwe mu bishingirwaho bahitamo umuhanzi wegukana miliyoni
24 Bralirwa igenera uwanikiye abandi.
Muri uyu mwaka ryataniwe n’abahanzi icumi: Dream Boyz, Jules Sentore, Bruce Melodie, Oda Paccy, Rafiki, Bull Dogg, Active, Senderi, TNP na Knowless watwaye igikombe.
Iri rushanwa ryatangijwe ku wa Mbere tariki 9 Gashyantare 2015 rikaba ryasorejwe i Kigali ku itariki ya 15 Kanama 2015.
Ku munsi wa nyuma wo gutanga igikombe, igitaramo cyatangiye abahanzi bose ubona bihagazeho ndetse bagifite imbaraga n’icyizere ko byose bishoboka buri wese afite amahirwe yo kwegukana umwanya wa mbere.
Ntibyari byoroshye ubwo hari hagiye gusomwa amazina y’abatsinze n’uko bakurikiranye, urebye ku maso y’abahanzi, wabonaga bose bahiye icyoba ndetse buri nshuro uko bahamagaraga umuhanzi bijyanye n’umwanya yegukanye, benshi imitima yabasimbukaga ukabona ko bigoranye cyane.
Ubwo hari hasigayemo abahanzi bane: Knowless, Bruce Meldoy, Bull Dogg na Dream Boyz, aba bahanzi ntibiyumvishaga neza uko bagiye kugabana iyi myanya kugeza hasigaye uwa mbere w’icyubahiro ari nawo bose bari bamaze igihe kirenga amezi arindwi bahatanira.
Ababurana ari babiri haba harimo uwigiza nkana, byaje kurangira izina ‘Butera Knowless rije imbere y’abandi. Yahise yandika amateka aba umukobwa wa mbere wegukanye iri rushanwa kuva ryatangira mu mwaka wa 2011.
Uko bakurikiranye mu guhembwa:
10.TNP
9.Rafiki
8.Paccy
7.Senderi Hit
6.Sentore Jules
5.Active
4.Bull Dogg
3.Dream Boyz
2.Bruce Melody
1.Knowless

Abafana bari babukereye ari benshi
Itangazamakuru ryose ryari rihari... Radiyo na Televiziyo n'ibyandika
Urubyiniriro rwari rwateguwe nk'urwakira umunsi wa nyuma w'irushanwa
Anita Pendo, watangiye iri rushanwa ari umushyushya rugamba ni nawe warisoje
Abafana bahawe umwanya nabo batanga ibitekerezo byabo
Anita yageze aho ahindura imyenda
Akanama nkemurampaka kari maso, kitegereza uko abahanzi bitwara ku munsi wa nyuma
Ubuyobozi bukuru bwa Bralirwa bwari bwaje kwihera ijisho
Sentero yaserutse mu mudiho wa Kinyarwanda
Umwe mu bahanzi bazi guca umugara mu Rwanda
Kuva irushanwa ryatangira, Sentore yerekanye ubuhanga bwe mu ijwi rye rizira amakaraza
Igitangaza Bruce Melody kuva irushanwa ryatangira kugeza ku munsi wa nyuma nawe yerekanye ko ashoboye
Benshi bemeza ko imiririmbire ye ari nta makemwa
Yagezaho yikura ikote maze abyinana n'abafana be
Pacy ku munsi wa nyuma nabwo yerekanye imibyinire itangaje
Iyi mibyinire dusanzwe tuyizi kuri Nicki Minaj
Knowles yageze ku rubyiniriro aherekejwe n'ababyinnyi
Ababyinnyi ba Knowless bari babyiteguye neza
KINA Music yari ihagarariwe bwuma
Umwana wo mu Ruhango yanerekanye ko azi kwinyonga abiherekeje no kuririmba
Knowles yari yambariye intsinzi...
Abasore n'abakobwa bari bagaragiye Knowles bashimishije benshi
Knowless n'ababyinnyi be basaga neza ku maso
Abanyamujyi bagize TNP nabo bari babyambariye
Passy wo muri TNP
Tracy wo muri TNP yari yambaye nka ba Kendrick Lamar
Ukibona ababyinnyi bameze gutya...menya ko HIT agiye kuhagera
Ngo ni we Chris Brown w'i Kigali
Imbyino za Chris Brown w'i Kigali ngo nta wundi wazibasha mu Rwanda
Umuraperi wahabwaga amahirwe yo kwegukana igikombe ariko ntibimuhire
Bull Dogg yari ahagaze neza mu njyana ya Hip Hop
Yamanukuraga imirongo mu ndirimbo ze zikunzwe na benshi
Abafana bari bakubise buzuye
Dream Boyz bararirimbaga iyitwa 'Uzahahe uronke'
Imbyino za Platini
Uyu ni we watwaye igikombe muri 2014
Bose bari batangiye guhinda umushyitsi bibaza uza gutsinda
Active na bo bitsaga umutima
Bull Dogg we yifashe mu mayunguyungu yibaza uko biza kugenda
Byari ihurizo kuri bose
Platini na Bruce Melody bibazaga uko umukobwa agiye kubatwara igikombe ntibabyumve neza
Bruce Melody yari atangiye kwicisha bugufi imbere ya Knowless
Bongoreranaga baterana akanyabugabo
Yari atangiye kumwenyura nk'uwizeye intsinzi
Impaka zasaga n'izigiye kurangira kuko umukobwaga yari atangiye kubereka ko 'agiye kubakubitira ahareba i Remera'
Ababurana ari babiri....
Amatsiko avanze n'ubwoba...
Izina ‘Butera’ ryahise ryandika amateka mu muziki
Butera Knowless yaheshejwe icyubahiro mu izina rya PRIMUS