Pages

Pages

Pages

Menu

Saturday, August 15, 2015

RUSIZI:Umupasiteri wo mu itorero ry’ADEPR yahagaritswe by’agateganyo azira icyaha cyo guharika uwo bashakanye bifatwa nk’ubusambanyi

Mu karere ka Rusizi,Mu murenge wa Nyakabuye kuri paruwasi ya Nyakabwende,umudugudu wa Nyakabwende umupastori witwa Havugimana Jean de Dieu yahagaritswe mu itorero bitewe n’icyaha cy’ubusambanyi. Uyu mupastori rero akaba yari umwe mu bapastori bungirije bo k’umudugudu wa Nyakabwende ari nayo paruwasi.
                Havugimana Jean de Dieu wahagaritswe by’agateganyo
Aya makuru y’uko uyu mupastori afite undi mugore w’ihabara binavugwako yanamushingiye inzu y’ubucuruzi mu karere ka Nyamasheke, yamenyekanye mu kwezi kwa kwa kabiri ariko itorero rikomeza kubikurikirana ari nabwo ryaje gufata umwanzuro wo kumuhagarika byagateganyo.

Bivugwa ko ndetse uyu mupastori yananditse ibaruwa yo gusezera k’umurimo w’Imana yakoraga ndetse ngo iyo baruwa ikaza no gusomwa mu ruhame(m’urusengero).
Nk’uko umushumba wa paruwasi ya Nyakabwende,Bizimana Aminadab yabitangarije ikinyamakuru IBIGEZWEHOBYOSE ,ngo uyu mupasori yashatse undi mugore ndetse mu buryo butazwi kuko n’umugore we,Nduwayo Spora, babana kandi w’isezerano atabizi.
Umushumba wa Paruwasi Nyakabwende,Bizimana Aminadab (mu ruziga rw'umukara)
Umushumba wa Paruwasi Nyakabwende,Bizimana Aminadab (mu ruziga rw’umukara)
Aganira n’umunyamakuru kuri telefoni igendanwa,Bizimana Aminadab yagize ati:”Ayo makuru twayamenye mu kwezi kwa kabiri ariko tubanza kubikurikirana neza,nyuma twasanze amakuru ari impamo kuko n’uwo mugore yakodeshereje iyo nzu y’ubucuruzi yabitwemereye ko Atari iye ahubwo yayihawe na pastori Jean de Dieu.ku itariki ya mbere uku kwezi nibwo hateranye inama y’abapastori bose bari mu kigero kimwe(abapastori bungirije),bagafata umwanzuro wo kumuhagarika by’agategenyo,nyuma akazahagarikwa burundu n’abayobozi bakuru b’itorero babifitiye ububasha”.
Aminadab yanakomeje avuga ko uyu mupastori atemerewe kongera kwigisha haba kuri uwo mudugudu ndetse no ku yindi midugudu.
Ikinyamakuru IBYISHIMO.com kikaba cyahamagaye kuri telefoni igendanwa , uyu mupastori ushinjwa iki cyaha cy’ubusambanyi ariko ntiyabasha kwitaba,bituma amazina y’uyu muhabara we atanabasha kumenyekana.
Imwe mu makori yo kuri uyumudugudu wabereyeho icyo kibazo
Imwe mu makori yo kuri uyumudugudu wabereyeho icyo kibazo
Bamwe mu bakiristu bo kuri uyu mudugudu wa Nyakabwende ,batangaje ko batewe akababaro n’uyu mupastori ngo kuko yatumye ikizere bagiriraga abakozi b’Imana kigabanuka bitewe n’ukuntu we bamubonaga ariko akaba akoze amakosa nk’ayo.