Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image

MISS HIGH SCHOOL RWANDA :Irebe Natasha yegukanye ikamba rya Nyampinga w’amashuri yisumbuye (Amafoto)

Umukobwa witwa Irebe Natasha wari uhagarariye ishuri rya FAWE Girls School ni we wambitswe ikamba rya Nyampinga w’amashuri yisumbuye (Miss High School 2015) ahigitse bagenzi be 18 bari bahanganye.
                                      Miss Irebe Natacha n'ibisonga bye
Ni ku nshuro ya kabiri mu Mujyi wa Kigali hatowe umukobwa uhiga abandi mu buhanga n’uburanga mu mashuri yisumbuye. Mu mwaka wa 2014 hatsinze uwitwa Umutoni Barbine wigaga mu ishuri rya Saint Patrick.

Mu bakobwa 19 bari bahataniye iri kamba harimo batanu bari basanzwe ari ba Nyampinga mu mashuri bigamo mu gihe abandi bari bashya.
Abakobwa bahataniraga Miss High School 2015 ni Mimy Divine Umutoni (SOS), Kajyibwami chanceline arlette (Stella Matutina), Kabano Sharon Amanda (St Patrick), Tumuhoze Napine (Glory Secondary School), Igihozo Alicia Queen (Excella High School), Uwase Phiona (AIPER Nyandungu), Keza Queen (Lycee de Kigali).
Hari kandi Irebe Natasha (FAWE Girls School), Umurungi Caroline (APAPER), Gretta Rugema (APE Rugunga), Peace Nyemazi (LNDC), Uwamahoro Gloria (EFOTEC), Gretta Tetta (Gashora Girls School) Isaro Kellia, Munyana Djasila (King David), Umulisa Kevine (Saint Ignatious High school), Guelda Shimwa na Samiir Umukundwa.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Kanama 2015 muri Serena Hotel nibwo habaye ibirori byo gutora umukobwa ubahiga bose mu ntambuko, kuvuga ashize amanga, ubuhanga , ikimero cyiza n’uburanga.
Umukobwa wari uhagarariye ishuri rya FAWE Girls School ni we wanikiye bagenzi be ahabwa ikamba rya Nyampinga w’amashuri yisumbuye mu Mujyi wa Kigali.
Icyagaragaye kurusha ibindi , ni uko aba bakobwa bose bahatanye bafite ubuhanga budasanzwe buri wese mu cyiciro yibonamo no mu bumenyi rusange. Baranzwe no gusubiza ibibazo badategwa haba mu rurimi rw’Ikinyarwanda gusa byabaga akarusho iyo babazwaga mu Cyongereza kuko hafi ya bose bakididibuzaga nta mususu.
Usibye kuba ari abakobwa ubona bafite ubwiza buhebuje busanzwe bwihariwe n’Abanyarwandakazi, aba bakobwa bagaragaje ko ubuhanga bwabo butanga icyizere ku hazaza heza h’u Rwanda. Ni abakobwa bato mu myaka no mu gihagararo ‘ariko bakuru mu mutwe’.
Ntibyari byoroheye akanama nkemurampaka kwemeza umukobwa ukwiye kuba Nyampinga w’amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2015. Bose bari beza ku isura, mu buhanga bayingayinganaga, intambuko bose bari bayizi ndetse wabonaga buri wese afite inyoya yo kwegukana irushanwa.

Ahagana saa tanu n’iminota 40 z’ijoro nibwo akanama nkemurampaka kanzuye ko Irebe Natasha abaye Nyampinga. Ibyishimo byari byose ku banyeshuri bigana na we muri FAWE by’umwihariko ubwo bamwambikaga ikamba amarira y’ibyishimo yazengaga mu maso.
Irebe asimbuye Umutoni Barbine wahawe iri kamba mu mwaka wa 2014 nyuma ahatana muri Miss Rwanda 2015 yegukana umwanya wa Gatanu.
Abakobwa bose batowe ni:
Miss Photogenic: Uwase Phiona
Miss Congeniality: Mimy Divine Umutoni
Miss Creativity: Kabano Sharon Amanda
Miss Popularity: Teta Gretta
Miss Bright: Teta Gretta
Igisonga cya Kabiri: Teta Gretta
Igisonga cya Mbere: Guelda Shimwa
Miss High School: Irebe Natacha
Kabano Sharon Amanda yahembewe kugaragaza udushya n'umwihariko kurusha abandi
Hano bari bategereje kumenya batanu bageze mu cyiciro cya nyuma
Gretta Teta yahawe amakamba atatu
Shimwa yabaye igisonga cya Mbere
Irebe Natasha yambitswe ikamba rya Nyampinga w’amashuri yisumbuye ibyishimo biramurenga ararira
Teta Gretta n'umubyeyi we
MISS HIGH SCHOOL RWANDA :Irebe Natasha yegukanye ikamba rya Nyampinga w’amashuri yisumbuye (Amafoto) MISS HIGH SCHOOL RWANDA :Irebe Natasha yegukanye ikamba rya Nyampinga w’amashuri yisumbuye (Amafoto) Reviewed by ibigezwehobyose on Saturday, August 15, 2015 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.