Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image

Mana tabara uburundi : Burundi: Col Bikomagu yahitanywe n’AMASASU

Amakuru ari guca kuri Twitter aravuga ko Col Jean Bikomagu wigeze kuba umugaba w’ingabo z’u Burundi yarashwe amasasu n’abantu tutaramenya agahita yitaba Imana. Uyu mugabo wari ugeze mu zabukuru apfuye nyuma y’uko Gen Adolphe Nshimirimana nawe yarashwe ku italili ya 02, Kanama uyu mwaka agahita akahasiga ubuzima.
Col Jean Bikomagu warashwe muri iki gitondo
Col Jean Bikomagu warashwe muri iki gitondo
Igipolisi cy’u Burundi giherutse kwemeza ko muri kiriya gihugu hari aabantu runaka babitse intwaro kandi bafite umugambi wo kwica abantu runaka bakomakomeye.

Nyuma y’igihe gito Gen Nshimirimana apfue, Pierre Claver Mbonimpa nawe yari yishwe Imana ikinga akaboko, ubu yagiye mu Bubiligi kwivuza ibikomere by’amasasu.
Uyu mugabo ngo yari ari kumwe n’umukobwa we ubu nawe akaba amerewe nabi mu bitaro bya Bumerec.
Barashweho n’abantu bataramenyekana ubwo bari batashye mu rugo rwabo ruherereye ahitwa mu Kinindo.
Abanyamakuru bari i Burundi banditse kuri Twitter ko  Bikomagu yarashwe n’abantu bari kuri moto ubwo yari ageze ku muryango w’ikigo cy’amashuri  cyitwa  l’école internationale de Bujumbura ajyanye umukobwa we kwiga.
Le colonel Jean Bikomagu yahoze akuriye ingabo zarwanyije ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza ubwo yari akiri mu ishyamba.
Icyo gihe uwari ukuriye ingabo za Cndd-Fdd yari Gen Nshimirimana Adolphe uherutse kwicwa.
Bikomagu yabanje kuyobora igisirikare cya Pierre Buyoya mbere gato y’uko nyakwigendera Melchior Ndadaye atorerwa kuba Umukuru w’igihugu muri 1993 ariko agahita yicwa bidateye kabiri.
Amakuru adafitiwe gihamya yavugaga ko Col Bikomagu ariwe wateguye akanayobora coup yahitanye Ndadaye ariko nyirubwite apfuye akibihakana.
Mana tabara uburundi : Burundi: Col Bikomagu yahitanywe n’AMASASU Mana tabara uburundi : Burundi: Col Bikomagu yahitanywe n’AMASASU Reviewed by ibigezwehobyose on Saturday, August 15, 2015 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.