Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image

Kigali: Amafaranga yo mu buraya yamubereye nk’umuvumo

Umugore w’imyaka 39 utuye mu Mudugudu w’Intwari, Akagari ka Rwezamenyo ya I mu Karere ka Nyarugenge, yemeza ko mu myaka itandatu amaze akora uburaya agiye kubureka kuko n’amafaranga abukuramo ntacyo amugezaho ahubwo ayabona nk’umuvumo.

Uyu mugore wemera ko akora umwuga w’uburaya, afite abana babiri amaze gukuramo.
Yabwiye IGIHE ko yishoye mu buraya nyuma yo kureka akazi ko mu rugo kari karamuzanye gukora mu Mujyi wa Kigali, ariko abakobwa bagenzi be bakamwumvisha ko uburaya bubamo amafaraga.
Uyu mugore twise Umuhoza ku mpamvu z’umutekano we, yagize ati “Navuye mu Karere ka Rusizi nje gukora akazi ko mu rugo ariko naje guhura n’abakobwa b’inshuti i Kigali bakora uburaya bambwira ko bubamo amafaranga menshi ku buryo umuntu ashobora no kwiyubakira inzu agakoramo n’indi mishinga.”
Yakomeje agira ati “Kubera ko nifuzaga kuzubakira ababyeyi banjye nabugiyemo ku buryo mbumazemo imyaka igera kuri itandatu kubera ubuzima bubi no kugira ngo nzagere kubyo niyemeje ; ariko n’ubu ntawambaza ibihumbi 20 kuri konte ngo mbibone ku buryo maze kubona ko ari umwuga wavumwe.”
Umuhoza akomeza agira inama abakobwa n’abagore bagenzi be avuga ko badakwiye kwishora mu buraya bibwira ko habamo amafaranga kuko nta nyungu n’imwe bakuramo uretse indwara nka SIDA n’inda zitateganyijwe.
Ati “ Njye natangiye uburaya muri 2009 ariko guhera mu ntangiriro z’uku kwezi nabaye mbuhagaritse kuko nta nyungu nabonyemo uretse abana. Nakuyemo imvune, nashizemo imbaraga bishobora no kuzamviramo gupfa nkiri muto.”
Kigali: Amafaranga yo mu buraya yamubereye nk’umuvumo Kigali: Amafaranga yo mu buraya yamubereye nk’umuvumo Reviewed by ibigezwehobyose on Friday, August 14, 2015 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.