Uyu mukobwa yavuze ko yabwiwe na Pasiteri ko Imana yamutumye gukora
icyo gikorwa cy’urukozasoni kugirango amukuremo amadayimoni .
Abantu benshi muri iki gihe urabona basenga ubutitsa ku buryo
hibazwa impamvu kuri ubu aribwo icyo
gikorwa cyitabiriwe kurusha indi
minsi yabayeho. Hari abavuga ko birimo guterwa n’uko igihe cy’imperuka
kiri hafi ku bemera Bibiliya, igitabo cy’Imana, abandi bakavuga ko hari
abashinga amatorero bagamije ubucuruzi kuko basanga indi mirimo igoye
kugirango umuntu yibesheho n’izindi mpamvu.
N’ubwo abakozi b’Imana bigaragara ko bagenda baba benshi muri iki
gihe, haranibazwa niba koko bose bakorera Imana, ahanini bitewe
n’ibikorwa bya bamwe bituma umuntu abibazaho. Mu minsi ishize umukobwa
watanze ubuhamya bw’uburyo yasambanijwe n’Umupasiteri w’aho asengera.
Yavuze ko yamusabye kumusengera bageze mu cyumba cy’amasengesho,
pasiteri azana amavuta amusiga umubiri wose maze agenda amusengera ku
buryo yashidutse (umukobwa) pasiteri yarangije kumusambanya atabizi.
Uyu mukobwa yavuze ko yabwiwe na Pasiteri ko Imana yamutumye gukora
icyo gikorwa cy’urukozasoni kugirango amukuremo amadayimoni .
Ku bemera Imana nanjye ndimo, icyaha cy’ubusambanyi ni icyaha
cy’urukozasoni Imana yanga urunuka, hakibazwa uburyo Imana yakoresha iyo
nzira ngo ikize abafite ibibazo. Imana n’ubushobozi bwayo tuzi,
yakoresha abakozi bayo gukiza abantu bakoresheje ubusambanyi?
Ntabwo aba ari abakozi b’Imana nk’uko babyiyitirira, ahubwo ni
abakozi ba Shitani. Ntabwo umuntu w’Imana yafasha abantu akoresheje
ubusambanyi, uwo ni umunyabyaha ukwiriye gusengerwa ahubwo.
Hari icyo nibaza: Ese wowe usaba gusengerwa, ukagera igihe pasiteri
nk’uyu akubwiye ko Imana yamutumye kugukuramo amadayimoni akoresheje
ubusambanyi, ukabyemera ukumva ko aribyo, uzi neza ko ari icyaha Imana
yanga n’ubwo n’ibindi byaha ari uko, ubwo bijiji bwo kubyemera uba
wabukuyehe? Kuki akubwira ibintu nk’ibyo ukamutega ugutwi kugeza igihe
agusambanije? Ese ni ubujiji, ni ukumwizera, ni iki?
Abantu bakwiye kumenya ko abiyita abakozi b’Imana ari abantu
nk’abo kandi ko hari benshi bagenzwa na twinshi. Niyo mpamvu mukwiye
kwitondera ibyo bavuga n’ibyo bakora n’ubwo nta wakwirengagiza ko hari
abatumwe n’Imana bigaragarira mu bikorwa byabo.
Ubundi buhamya ni umuntu ufite ubumuga bw’amaguru wasabwe na
pasiteri amafaranga ibihumbi 300 ngo azamukigize ubwo bumuga. Uwo muntu
ugendera ku mbago yatangaje ko yari amaze gutanga ibihumbi 100 ariko
abonye adakira yaje gukeka ko uwo mu Pasiteri ari umutekamutwe. Uwo mu
pasiteri ayobora urusengero rumwe muri Kigali. Uwo mugabo yaje kubura
byose kuko yabuze amafaranga ye, ntiyanakira ubumuga bwe.
Abiyita abakozi b’Imana nk’uyu bareze muri iki gihe, dukwiye
kubitondera kuko tuzashiguka baducucuye utwacu, banadukorere iby’imfura
mbi.
Gusenga si bibi ariko kandi dusabe Imana ubwenge kuko turebye nabi
aya masengesho twirirwamo, yadusenyera cyangwa akadutera ibindi byago
bikomeye.
Nawe se, hari ababyuka kare cyane cyane igitsinagore ngo bagiye mu
masengesho, bakirirwa iyo bakagaruka mu gicuku kandi bikaba buri munsi.
Hari n’abafata urugendo rurerure ngo bagiye mu Butayu cyangwa
ahandi….Ese bimaze iki kwirirwa mu masengesho, ukibagirwa izindi
nshingano zo murugo nko kurera abana, kumenya uko biriwe, icyo bariye,
kwita ku rugo rwawe n’ibindi…Ibi bidakozwe neza harimo nuko byasenyera
umuntu.
Hano hanze hari abantu benshi bafite akarimi karyoshye,
tugakurikiye katugeza mu byago tutakwikuramo, dukwiye kugira ubwenge
kandi tugasenga cyane kuko na Bibiliya ivuga ko ibihe bya nyuma
bizarangwa n’abahanuzi b’ibinyoma benshi kandi ko bazajya bakora
ibitangaza mu izina ry’Imana.
Turusheho kwegera Imana cyane ku giti cyacu nubwo no guterana
n’abandi ari byiza kugirango dushobore gusobanukirwa n’Ijambo ryayo
rizatuma tumenya abiyita abakozi bayo mu by’ukuri nab’ibinyoma.
Zimwe mu nsengero hirya no hino zikoreramo abakozi (pasteurs) ba satani
Reviewed by ibigezwehobyose
on
Saturday, July 11, 2015
Rating: