Mu gihe benshi batanga ingero ku nyoni nk’inyamaswa zibana neza muri USA hafashwe amashusho y’intambara itoroshye yahuje inyange ebyiri na kagoma ariko amafoto y’uburyo iyi ntambara yagenze yatangaje benshi ndetse anakwirakwira hose ku mbuga nkoranyambaga.
Ubusanzwe twari tumenyereye ko inyamaswa
z’inkazi ari zo zirwana haba hagati yazo cyangwa zirwana n’intoya mu
gihe ziba zihiga icyo zirya ariko n’inyoni haba mo izitungwa n’inyama
maze zikica izindi mugihe zabuze umuhigo.
Zimwe mu nyoni zitungwa n’inyama ni izo mu
bwoko bw’uduca kagoma ibiyongoyongo, ibisiga … bityo mu gihe zitabashije
gufata imbeba amafi n’utundi dusimba zisubiranamo maze zigafata utundi
tunyoni dutoya.
Ibi ni nabyo byabaye kuri izi nyange ubwo
zibasirwaga na kagoma ubwo zari mo zitora iyo kagoma ikaba yari ishonje
cyane kandi yabuze umuhigo maze itera izi nyange ifata imwe maze n’indi
zirafatanya zirwana n’iyo kagoma ariko ntizayibasha.
Aya mafoto yafatiwe mu misozi ya Alaska muri
Leta zunze ubumwe za Amerika kuwa kabiri taliki 14 Nyakanga ariko kagoma
bigaragara ko ari inyoni nini kandi y’inkazi inamenyereye guhiga kuko
ubusanzwe itungwa n’inyama gusa kandi ikaba yihigira.
Inyamaswa zimwe muri parike zitungwa n’izindi
bityo izitarya inyama zikagabanyuka kuko ziba zicwa umusubirizo ni nayo
mpamvu hamwe muri za parike habungwabungwa ubuzima bwa zimwe mu
nyamaswa maze zigashyirwa mu gace kihariye aho zidahura n’izindi.