Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image

Oh Amafoto atangaje Y’inyange n’i kinyoni kitwa Kagoma zirwana Intambara ikomeye Aya Mafoto akomeje guca ibintu ku mbuga:AMAFOTO>>>

Mu gihe benshi batanga ingero ku nyoni nk’inyamaswa zibana neza muri USA hafashwe amashusho y’intambara itoroshye yahuje inyange ebyiri na kagoma ariko amafoto y’uburyo iyi ntambara yagenze yatangaje benshi ndetse anakwirakwira hose ku mbuga nkoranyambaga.

Ubusanzwe twari tumenyereye ko inyamaswa z’inkazi ari zo zirwana haba hagati yazo cyangwa zirwana n’intoya mu gihe ziba zihiga icyo zirya ariko n’inyoni haba mo izitungwa n’inyama maze zikica izindi mugihe zabuze umuhigo.
2A8F672600000578-3162699-Getaway_The_US_Department_of_the_Interior_said_The_gull_above_th-a-12_1436988579305
Zimwe mu nyoni zitungwa n’inyama ni izo mu bwoko bw’uduca kagoma ibiyongoyongo, ibisiga … bityo mu gihe zitabashije gufata imbeba amafi n’utundi dusimba zisubiranamo maze zigafata utundi tunyoni dutoya.
Ibi ni nabyo byabaye kuri izi nyange ubwo zibasirwaga na kagoma ubwo zari mo zitora iyo kagoma ikaba yari ishonje cyane kandi yabuze umuhigo maze itera izi nyange ifata imwe maze n’indi zirafatanya zirwana n’iyo kagoma ariko ntizayibasha.

2A8F671B00000578-3162699-Scuffle_A_gull_nipped_at_a_bald_eagle_which_carried_a_second_gul-a-13_1436988579328
Aya mafoto yafatiwe mu misozi ya Alaska muri Leta zunze ubumwe za Amerika kuwa kabiri taliki 14 Nyakanga ariko kagoma bigaragara ko ari inyoni nini kandi y’inkazi inamenyereye guhiga kuko ubusanzwe itungwa n’inyama gusa kandi ikaba yihigira.
Inyamaswa zimwe muri parike zitungwa n’izindi bityo izitarya inyama zikagabanyuka kuko ziba zicwa umusubirizo ni nayo mpamvu hamwe muri za parike habungwabungwa ubuzima bwa zimwe mu nyamaswa maze zigashyirwa mu gace kihariye aho zidahura n’izindi.
Oh Amafoto atangaje Y’inyange n’i kinyoni kitwa Kagoma zirwana Intambara ikomeye Aya Mafoto akomeje guca ibintu ku mbuga:AMAFOTO>>> Oh Amafoto atangaje Y’inyange n’i kinyoni kitwa Kagoma zirwana Intambara ikomeye Aya Mafoto akomeje guca ibintu ku mbuga:AMAFOTO>>> Reviewed by ibigezwehobyose on Saturday, July 18, 2015 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.