Pages

Pages

Pages

Menu

Saturday, July 18, 2015

CECAF KAGAME CUP:APR FC 1-0 Al Ahly Shandy. Djihad ahesheje intsinzi APR ku mukino wa mbere

Djihad Bizimana yishimira igitego yari amaze gutsinda
Djihad Bizimana yishimira igitego yari amaze gutsinda
 
Bizimana Djihad ni we ufunguye amazamu y’irushanwa rya CECAFA Kagame Cup rya 2015, nyuma yaho igitego cye cyiza cyo ku munota wa 64, gitumye APR FC itahana amanota atatu ari nako itsinda abanya Sudani 1-0.

Ni umukino wabimburiraga iyindi muri CECAFA Kagame Cup ya 2015, watangiye ikipe ya APR FC ibizi neza ko kugirango igere ku ntego zayo muri iyi mikino, igomba gutangira itsinda umukino wa mbere yahuriragamo n’abanya Sudani kuri stade nkuru y’igihugu cya Tanzania.


APR FC yahabwaga amahirwe mbere y’umukino, ni yo nu bundi yatangiye ihanahana neza gusa abasore bayo barimo Michel Ndahinduka bakagenda bahusha uburyo bwinshi bwatumye igice cya mbere kirangira ari 0-0.
Mu gice cya kabiri, ikipe ya APR nubundi yagitangiye isatira nubwo abasore ba Al Ahly Shandy banyuzagamo bakagerageza umunyezamu Ndoli wari wongeye kugaruka mu izamu rya APR FC ku mukino ukomeye.
Djihad na Rusheshangoga bungurana inama, nyuma y'uko igice cya mbere kirangiye ari 0-0Djihad na Rusheshangoga bungurana inama, nyuma y’uko igice cya mbere kirangiye ari 0-0
Mu gihe ba rutahizamu b’iyi kipe bakomezaga gusimburana guhusha ibitego byabazwe, Bizimana Djihad yaje kwifatira icyemezo ku munota wa 64 w’umukino, ubwo yatsindaga igitego ku ishoti yari atereye inyuma y’urubuga rw’amahina, ni nyuma yaho ba myugariro ba Al Ahly Shandy batari bashoboye gukiza izamu neza.
Ikipe yo muri Sudan na yo yagerageje gusatira mu minota yanyuma, ariko birangira APR FC yegukanye amanita atatu ku ntsinzi y’igitego 1-0.
APR FC ikaba izongera gukina kuwa kabiri tariki ya 21/7/2015 yisobanura na Heegan yo muri Somalia.
Iranzi na Buteera babanje ku ntebe y'abasimburaIranzi na Buteera babanje ku ntebe y’abasimbura

Ndahinduka MIchel, ari mu bakinnyi ba APR FC bitwaye neza muri uyu mukinoNdahinduka MIchel, ari mu bakinnyi ba APR FC bitwaye neza muri uyu mukino
Mubumbyi Bernabeu yaje gusimburwa na Bigirimana IssaMubumbyi Bernabeu yaje gusimburwa na Bigirimana Issa
Iranzi na Buteera babanje ku ntebe y'abasimburaIranzi na Buteera babanje ku ntebe y’abasimbura
Umutoza wa KCCA, Sam Ssimbwa aganira n'umunyamakuru Kazungu ClaverUmutoza wa KCCA, Sam Ssimbwa aganira n’umunyamakuru Kazungu Claver
Umutoza wa APR FC, Dusan DuleUmutoza wa APR FC, Dusan Dule
Umukino wa APR FC uko wigiraga imbere ni ko abafana ba Young bagendaga buzura SitadeUmukino wa APR FC uko wigiraga imbere ni ko abafana ba Young bagendaga buzura Sitade
Gor Mahia ifite abafana 100, bishyuriwe na Super SportsGor Mahia ifite abafana 100, bishyuriwe na Super Sports
Abakinnnyi babanjemo mu kibuga: Ndoli Jean Claude, Rusheshangoga, Rwatubyaye, Kodo, Ngabo, Djihad, Yannick, Papy(wasimbuwe na Buteera Andrew), Fiston(wasimbuwe na Iranzi Jean Claude), Mubumbyi(Wasimbuwe na Issa Bigirimna) na Ndahinduka Michel.