Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image

Dore Amayeri 7 abagore bakoresha kugirango bareshye abagabo bifuza ko bakorana imibonano mpuzabitsina:INKURU>>


1524962_402722149858615_1113892774_n
Mu gihe hari abagore bibwira ko kureshya umugabo ugamije kumushora mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina byoroshye, Kureshya umugabo ntibyoroshye nk’uko benshi batekereza. Abagabo benshi ntibakunda abagore cyane cyangwa ubusambanyi nk’uko bikunzwe kuvugwa ariko iyo umugore/umukobwa amwinjiriye neza kaba kabaye.
h1
Hari abagabo baba bihagazeho bakomeye ku migambi yabo. Kureshya umugabo ni ugushobora gutuma yibagirwa icyubahiro cye, akibagirwa kuba inyangamugayo, umugore we, ndetse rimwe na rimwe n’ubuzima bwe ngo agushimishe.

Nubwo akenshi ubwiza bw’umugore cyangwa umukobwa bufite uruhare mu kureshya umugabo, akenshi abashobora kureshya abagabo babifashwamo n’ubuhanga bafite mu kumenya igishobora kugusha umugabo mu buryo bworoshye.
1.Abagabo benshi bakunda icyubahiro: Akwereka ko ukubashye. akakwereka ko ari umwami mu buzima bwawe. Ko uvuga rikijyana.Ibyo uvuze byose akabyemera n’ikimenyetso cy’umutwe.
Akagutera imbaraga igihe wacitse intege ngo isi itakumva. Akakwigaragazaho nk’udashaka kukugira inama y’ibyo ukora cyangwa ngo aguhinyuze mu bitekerezo byawe.
h2
Akwemerera ko amafuti y’umugabo ari bwo buryo bwe. Akakureka ukavuga ibyo ushaka ataguciye mu ijambo.
Akakubwira ko uri igitangaza, ko ufite imbaraga kandi ko ibyo ugambiriye ubigeraho.
Mu gihe ufite ibibazo aguterera agaparu ugaseka. Ibi byose arabikora ukabimukundira kuko abagabo benshi babayeho nabi:ntibubahwa n’abagore babo, bahozwa ku nkeke ku buryo bumva ntacyo bamaze.
Iyo ushoboye kumvisha umugabo ko uri umugore wubaha kandi umwumva ntacyo yakugurana. Nguko uko abagore batwara abagabo b’abandi, noneho nyirantabwa ati ni amarozi.
74950_551830888230961_1975727860_n
2.Abagabo benshi bakunda guhuza igitsina n’umugore ufite isura nziza: Niba ufite gahunda yo kureshya umugabo runaka itunganye wiyiteho ku mubiri. Wambare imyenda igezweho kandi migufi. Umugabo aba ashaka kureba intege, umukondo n’ahandi.
Ariko ntugomba kwambara ubusa burundu yatekereza ko uri indaya kandi wabonywe na benshi. Nta mugabo ukunda ibyo.
Ushobora kwitesha akantu ukagatora, akareba uko wariboye!Ushobora kumufata mu kiganza, cyangwa ukamwegama mu gatuza. Bituma yumva amashanyarazi amwirutsemo.
Ariko ntugomba guhita ubikora ako kanya ntagihe muramarana.
h3
Buri gihe ugomba kwirinda ko akubona nk’indaya cyangwa ko umukeneye cyane.
Iyo umugabo amenye ko umukeneye cyane arushaho kwiburisha. Menya ka parfum kawe.Abagabo bakunda umugore uhumura neza. Umugore ni ururabo.
3.Mutere amatsiko:Mushobora guhana gahunda y’aho muzahurira ukiyica kugira ngo akwifuze cyane. Ariko waboneka nyuma yaho ugasaba imbabazi ubikuye ku mutima. Abagabo barabikunda.
4.Gira itandukaniro n’abandi:Niba ushaka kureshya umugabo ugomba kwigaragaza ko utandukanye n’abandi bagore.
Irinde kugira icyo umusaba ahubwo wihatire kumwereka ko uri aho kugira ngo umugushe neza kandi agire amahoro yaburiye ahandi.
Gerageza kumwereka ko ushobora kumubera ubuhungiro. Ni cyo umugabo aba ashaka mu mugore.
Kureshya umugabo ni ukumwumvisha ko ari wowe mugore wenyine, akagutekereza cyane kandi akumva akwifuje muri aka kanya. Nyamara ariko kugira ngo uru rukundo rw’akanya gato rurambe bisaba ko uhora ushyira mu bikorwa izi ngingo mu buzima bwose muri kumwe.
5.Irinde kumuha akanya ko gutekereza abandi: Mu gihe ubona mwamenyanye kora ibishoboka byose ku buryo buri kanya arajya abona izina n’isura yawe mu mutwe we.
Wakwibaza uti ese nabikoa nte! Ihatire kumuvugisha kuri telefone niba mwatandukanye kandi mu kinyabupfura, niba ari ku kazi umubaze igihe akaviramo umubaze uko kagenze niba akarangije,  umwifurize ijoro ryiza, umubaze uko yaramutse,niba agiye kurra uti “Bonne appétit”…wongereho uti: “buri gihe mpora ngutekereza”.
6.Kurobesha agatere ijisho ku kibero: Akenshi iyo umugore/umukobwa afite gahunda yo kuryamana n’umugabo w’abandi, iyo bicaranye arirengagiza akaba yajya nko gutoragura akantu ku ruhande mu gihe yambaye nk’ijipo ngufi, agakora ibishoboka byose umugabo agatera akajisho ku kibero cye (itako).
amayeri
Nyuma yo gutera akajisho ku kibero cy’umukobwa, umugabo aba yifuza kureba aharenze aho, ni nabwo ubona atangiye guhinduka ndetse no kukwegera cyane.
Aza buhoro buhoro ubona afite isoni, ariko mukanya gato agatangira kukwisanzuraho, ku bagore cyangwa abakobwa bamenyereye gutwara abagabo b’abandi niho babategera maze nyamugabo agatangira kugaba imitungo sinakubwira, ku basore bo batangira no gutanga imijyi y’ibihugu, amajuru,…nkaho ari ibyabo mbese bavuga amangambure.
7.Imibonano mpuzabitsina: Iyo umugore nk’uyu agushoboye mugakorana imibonano mpuzabitsina ni naho ruba ruzingiye kuko akora iyo bwabaga ibyo abona wishimiye akaba ari byo agukorera ku buryo unyurwa agataha umwirahira.
Uretse n’utugambo turyohereye uyu mugore cyangwa umukobwa aba yakubwiye mukora imibonano, na nyuma yayo akwereka ko ari wowe mugabo wa mbere ushimishije, uzi icyo gukora kandi uzi kuryohereza umugore.
Nk’umugabo wari usanzwe ufite umugore, bihumira ku mirari nibwo atangira gutaha atamwikoza kuko aba yabonye ikivamvari gishya, ku basore bo kiba ari ikibazo kuko gushinga urugo biramugora ahora atekereza abagore b’abandi.
Ku bagore bashakanye n’abagabo biba ari ikibazo mu gihe baba batazi uburyo bwiza bareshyamo abagabo babo, uko abandi bashobora kumuresha bakamutwara ni nako nawe ushobora kumuresha ukamuhamana ntaguce inyuma.
Dore Amayeri 7 abagore bakoresha kugirango bareshye abagabo bifuza ko bakorana imibonano mpuzabitsina:INKURU>> Dore Amayeri 7 abagore bakoresha kugirango bareshye abagabo bifuza ko bakorana imibonano mpuzabitsina:INKURU>> Reviewed by ibigezwehobyose on Saturday, July 18, 2015 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.