Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image

Uganda: Mbabazi yemeza ko igihe cy’impinduka mu buyobozi kigeze

Uyu mugabo wahoze ari ministiri w’Intebe wa Uganda akaza kweguzwa yavuze ko iki ari igihe cyo guhererekanya ubutegetsi mu mahoro  mu gihugu cya Uganda kimaze imyaka 29 kiyobowe na  Perezida Yoweri Museveni.
Mbabazi asanga igihe kigeze ngo habeho impinduka muri Uganda(Change)
Mbabazi asanga igihe kigeze ngo habeho impinduka muri Uganda(Change)
Amama Mbabazi uherutse gutangaza ko yiteguye guhatanira umwanya w’Umukuru w’igihugu mu matora ateganyijwe uumwaka utaha, yabwiye  Ijwi ry’Amerika ko mu myaka 29 ishize Uganda iyoborwa na Museveni n’ishyaka rye NRM bigwijeho ububasha.

Tubibutseko Mbabazi nawe aba muri iri shyaka National Resistance Movement.
Amama Mbabazi  ubu uherereye i Washington, USA,  mu kiganiro yagiranye n’Ijwi ry’Amerika yavuze ko ishyaka NRM  ryakoze byinshi kandi byiza ariko ko igihe kigeze ngo hashyirweho ubuyobozi bushya kandi ngo niwe wifuza kuzazishyira mu bikorwa ayoboye igihugu.
Ati “NRM yigaragaje neza muri iyi myaka 30 twitegura kurangiza. Twashyizeho ubuyobozi bwiza muri iyi myaka ariko Bibiliya ivuga ko buri kintu kigira igihe cyacyo. Ku bwanjye, ibyo tumaze gukora bishimangira ko dukwiye gukomeza kubiharanira ariko nanone hakwiye impinduka. Mu by’ukuri; icyo ngamije ni ukuba imbere mu rugendo rugamije izi mpinduka.”
Mbabazi yemeza ko izi mpinduka zizaganisha Uganda aheza, igihugu kikagendera ku mahame ya Demokarasi kandi gifite inzego zikomeye, n’ubukungu bwihagazeho kandi bushingiye ku  ishoramari .
Mbabazi yavuze ko intego ye ari uko buri muturage yumva yisanzuye  mu gihugu cye abantu bose bagashyira kandi Leta ikirinda guhutaza abatavuga rumwe nayo.
Ati “ Intego yanjye ahanini ishingiye ku kintu gikenewe muri Uganda: Gukorana umwete kandi twese hamwe dukeneye ko buri wese akorana umwete, nta muntu ugomba gusigara inyuma agamije gusenya ibyo turi kugeraho.”
Mbabazi wemereye Ijwi ry’Amerika ko aherutse kugirana ibiganiro n’abatavuga rumwe na Leta ariko ngo yari afite umugambi wo kumva ibitekerezo byabo kugira ngo hakurwemo ibyubaka.
Ati “ Abatuye Uganda  dufite imyemerere itandukanye ariko nanone tukagira ibitekerezo byatanga umurongo  twaheraho twubaka igihugu. Ibi bivuze ko tubibona mu buryo butandukanye ariko ibi ntabwo byahagarika gushyira hamwe kwacu.”
Amashyaka atavuga rumwe na Leta ya Uganda akomeje kugaragaza ko yifuza ivugurura mu matora, Mbabazi nawe akaba ashyigikiye iki gitekerezo.
Ati “ mu buryo bugaragara; turifuza ko amategeko agenga amatora yavugururwa bitewe n’ibyo twagiye tubona mu matora yabaye mbere. Tuzakomeza kubigaragariza inkiko .”
Uyu munyapolitiki wakoranye na Museveni igihe kirekire, avuga ko iby’amatora ataragenze neza kubera amategeko ayagenga adafututse, babibonye henshi mu karere no ku isi.
Yagize ati: Ibi twagiye tubibona henshi ku isi.  Twarabibonye mu karere.  Bagiye bashyiraho uburyo bw’indorerezi kandi natwe dukeneye kubishyiramo imbaraga kugira ngo ibintu byose bizagende neza kurusha uko byabaye mu matora yatambutse.”
Mbabazi yavuze ko yizeye ko we na Museveni bumva kimwe ibijyanye no guhererekanya ubutegetsi mu mahoro ariko ko adashobora kuvuga ko Museveni yakwemera gusimburwa binyuze mu mahoro.
Ati “ Guhererekanya ubutegetsi mu mahoro birashoboka ariko bivuze ko habaho kwegura  cyangwa se bikaba byacishwa mu nzira za Demokarasi ni ukuvuga amatora.”
Mbabazi aherutse gusaba abarwanashya ba NRM kumushyigikira bakazamutanga nk’umukandida mu matora y’umukuru w’igihugu azaba muri 2016.
Nubwo abisaba ariko, bamwe mu bagize ishyaka NRM bamaze kumwamaganira kure bavuga ko atakiri umwe mu bagize NRM ndetse basaba umukuru wa Police  ya Uganda IGP Kale Kayihura kubuza Mbabazi kwiyamamaza mu izina rya NRM.
Uganda: Mbabazi yemeza ko igihe cy’impinduka mu buyobozi kigeze Uganda: Mbabazi yemeza ko igihe cy’impinduka mu buyobozi kigeze Reviewed by ibigezwehobyose on Wednesday, June 24, 2015 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.