Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image

Rwanda in Pictures Rwamagana yagaragaje umwihariko mu gushyigikira abahanzi muri PGGSS (Amafoto)

Ku nshuro ya Gatanu irushanwa rya PGGSS 5 ririmo kuba, Rwamagana ni kamwe mu turere twerekanye gukunda no gushyigikira umuziki nyarwanda bitewe n’urukundo rudasanzwe bakiranye abahanzi 10 bari muri iri rushanwa.
Nk’uko bimaze kumenyerwa abashyushyarugamba MC Tino na Anita bageze ku rubyiniro babanza gususurutsa abafana babifashijwemo na Dj Bisosso maze ku isaha ya saa munani n’igice bahamagara umuhanzi Sentore Jules ari na we w
aririmbye mbere y’abandi.
Abafana bari benshi kandi ubona babukereye, bagaragaza inyota nyinshi yo kubona abahanzi bashyigikiye ndetse no gutaramana nabo dore ko ariyo ntego nyamukuru y’iri rushanwa.
Abahanzi uko ari 10 babashije kwitwara neza aho bakoresheje ingufu nyinshi, ubushake ndetse n’imyambarire wabona yahindutse kuri buri muhanzi.

Bull Dogg ,Bruce Melody na Knowless ni bo bahanzi batatu bitwaye neza kurusha abandi babifashijwemo n’abafana babo babafashije kuririmba no kubyinana dore ko ari kimwe mu bigenderwaho hatangwa amanota n’akanama nkemurampaka k’iri rushanwa kagizwe na Tonzi, Lion Manzi na Aimable Twahirwa.
Bamwe mu baturage baganiriye na IGIHE, bavuze ko bashimishwa no kubona abahanzi bakunda babifashijwemo na Bralirwa ndetse na EAP bategura iki gikorwa, bavuga ko bifuza ko cyakomeza ndetse bakajya barushaho kuzana n’abandi bahanzi kugira ngo barusheho kubamenya.
PGGSS 5 irimo abahanzi 10 bose bahatanira kandi bafite inyota yo gusingira iki gikombe aho uzacyegukana azahabwa miliyoni 24 z’amafaranga y’u Rwanda.
Uko aba bahanzi bakurikiranye ku rubyiniro:
- Sentore Jules
- Rafiki
- Active
- Bruce Melody
- Knowless
- TNP
- Dream Boyz
- Senderi Hit
- Bull Dogg
- Oda Paccy
-Sentore Jules
-Rafiki
-Active
-Bruce Melody
- Knowless
-TNP
-Dream Boyz
-Senderi Tuff Hit
-Bull Dogg
-Oda Paccy

 
Rwanda in Pictures Rwamagana yagaragaje umwihariko mu gushyigikira abahanzi muri PGGSS (Amafoto) Rwanda in Pictures Rwamagana yagaragaje umwihariko mu gushyigikira abahanzi muri PGGSS (Amafoto) Reviewed by ibigezwehobyose on Saturday, June 27, 2015 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.