Perezida Kagame ntabyumva kimwe
n’abavuga ko mu Burundi hari hagiye kuba ihirikwa ry’ubutegetsi muri
Mata 2015. Kuri we, "ntabwo abajya gukora kudeta babanza kuyiririmba.”
Mu kiganiro kuri politiki zo mu Karere
yahaye abayobozi n’intore z’Umuryango wa RPF-Inkotanyi, kuwa 14 Kamena
2015, Perezida Kagame yagaragaje ko ibyabaye mu Burundi bikitwa ihirikwa
ry’ubutegetsi (kudeta, coup) ari nk’ikinamico.
Yagize ati, "Coup igira ibiyiranga.
Ntabwo abajya gukora coup babanza kuyiririmba. Coup ikorwa mu ibanga.
Abashaka gukora coup barabanza bakandika n’amabaruwa bakandikira n’uwo
bashaka kuyikorera? Bakandikira na za ambasade?! ”
Hari kuwa 13 Mata 2013 ubwo Generali
Niyombare Godefroi yatangazaga ko ahiritse ku butegetsi Perezida
Nkurunziza wari witabiriye inama y’Abakuru b’Ibihugu bya Afurika
y’Iburasirazuba i Dar Es Salaam ku kibazo cy’u Burundi.
Kuba Godefroi yaratangaje ko ahiritse
ubutegetsi kandi atarabuhirika, ndetse akabitangariza kuri radio yigenga
kandi ubundi kudeta zitangarizwa kuri Radio y’Igihugu, byateye benshi
urujijo. Soma: Pierre Nkurunziza amaze guhirikwa ku butegetsi mu Burundi
Perezida Kagame avuga ko bitanumvikana
uburyo "benshi muri abo bivugwa ko bashakaga guhirika Nkurunziza ari
abo muri CNDD-FDD [Ishyaka rya Nkurunziza].”
Perezida Kagame ntiyasobanuye icyo
atekereza cyari kigambiriwe muri uwo mugambi wo kuvuga ko Godefroi
ahiritse ubutegetsi kandi atabuhiritse, n’impamvu byakozwe uko byakozwe,
ariko yashimangiye ko iyo benshi bafata nka kudeta yaburijwemo itari
kudeta.
Nyuma y’uko Nkurunziza agarutse i
Bujumbura avuye i Dar Es Salaam, Gen Godefroi yatangaje ko n’ubundi nta
mugambi wo guhirika ubutegetsi yari afite; ko yashakaga gusa kwereka
Nkurunziza n’abaturage ko adakwiye kongera kwiyamamariza manda ya
gatatu.
Imyigaragambyo yo kwamagana manda ya
gatatu ya Nkurunziza yatangiye muri Mata 2015, ubwo ishyaka rye
ryatangazaga ko ryamuhisemo nk’umukandida waryo mu matora yagombaga kuba
muri Kamena akaza kwimurirwa muri Nyakanga.
Ibihumbi n’ibihumbi by’Abarundi
bahungiye mu Rwanda, Muri Tanzania no muri Repubulika Iharanira
Demokarasi ya Kongo, bavuga ko bahunze Imbonerakure, umutwe Perezida
Kagame yemeza ko ukorana na FDLR.
Hari amakuru yagiye ahwihwiswa avuga
ko u Rwanda rwaba ruri inyuma y’imvururu zashinze ibirindiro mu Burundi
muri iyo minsi. Perezida Kagame na we avuga ko ayo makuru yayumvise.
Abavuga ko u Rwanda rwari inyuma y’izo
mvururu, babishingira ahanini ku kuba rwarakiriye umubare munini
w’impunzi zirimo n’abanyepolitiki batavuga rumwe na Nkurunziza.
Babishingira kandi ku magambo Perezida
Kagame yavugiye mu Busuwisi mu minsi ishize, aho yavuze ko ikibazo
Abarundi bafite atari manda ya gatatu ya Nkurunziza, ahubwo ko ikibazo
gishingiye ku kuba ntacyo yabagejejeho gifatika muri manda ebyiri
arangije.
Cyo kimwe na Nkurunziza, Kagame na we
manda ye ya kabiri ari na yo ya nyuma yemererwa n’Itegeko Nshinga iri
hafi kugera ku musozo, ariko abaturage bakomeje kugaragaza ko badashaka
ko ava ku butegetsi.
Abanyarwanda basaga miliyoni 3
n’ibihumbi 600 bamaze kwandikira Inteko Ishinga Amategeko basaba ko
Itegeko Nshinga rivugururwa kugira ngo Kagame yongere kwiyamamaza
akomeze abayobore.
Umuryango wa RPF-Inkotanyi abereye Umuyobozi Mukuru, uherutse gutangaza ko na wo ushyigikiye icyo gitekerezo. Soma: RPF-Inkotanyi ishyigikiye ko Itegeko Nshinga rivugururwa
Ku kijyanye n’abahuza kwakira impunzi
z’Abarundi bahunze ubutegetsi bwa Nkurunziza no kuba u Rwanda rwaba
rwihishe inyuma y’imvururu zo mu Burundi, Perezida Kagame yashimangiye
ko nta sano na nto bifitanye, kandi ko "Twaganiriye n’inzego zabo
zishinzwe umutekano n’izishinzwe ubusugire bw’igihugu tubereka ko nta
mpamvu n’imwe yo kugirana ikibazo.”