Pages

Pages

Pages

Menu

Wednesday, June 24, 2015

Centrafrique: Umusirikare wa Loni arashinjwa gusambanya abana bo ku muhanda

Umuvugizi w’ Umunyamabanga Mukuru w’ Umuryango w’ Abibumbye, Stephane Dujarric, yatangaje ko hari umusirikare w’ igihugu cyo muri Afurika, uri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Repubulika ya Centrafrique ukurikiranyweho gusambanya abana bo ku muhanda, mu murwa mukuru Bangui.
Ni inshuro ya gatatu ingabo z’amahanga ziri mu butumwa bwa Loni muri iki gihugu, MINUSCA, zishinjwa gusambanya abana mu mezi make ashize.
Ubuyobozi bw’ izi ntumwa muri Bangui bwamenye umutwe izi ngabo ziri gushinjwa ziturukamo, ndetse iperereza ryamaze gutangira.
Stephane Dujarric yagize ati “Ibi birego ni biba ari ukuri, ibi biraba ari ukwangiza amahame y’ Umuryango w’ Abibumbye n’ imyitwarire ikwiye kuranga abari mu bikorwa byo kugarura amahoro.”

Yongeyeho ko ibihugu bigize uyu muryango biraza gusabwa gushyiraho ibihano bikomeye kuri iki cyaha.
MINUSCA iherutse gusaba Maroc gutangira iperereza ku basirikare bayo bashinjwaga gufata ku ngufu umwana w’ umukobwa ufite imyaka 16.
Raporo y’ Umuryango w’ Abibumbye ishingiye ku buhamya bwatanzwe n’abana muri Repubulika ya Centrafrique, iheruka gushinja ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ingabo z’ Abafaransa, iza Chad na Guinee Equatorial, byabaye hagati y’ Ukuboza 2013 na Kamena 2014 mbere y’ uko intumwa z’ Umuryango w’ Abibumbye zisimbura iz’ Umuryango Afurika yunze Ubumwe mu gucunga umutekano muri iki gihugu.
Kugira ngo basambanywe, aba bana b’abakobwa bashukishwa ibiribwa, imirimbo, telefoni zigendanwa n’ ibindi.
Umuryango w’ Abibumbye ufite intumwa ziri kugarura amahoro zigera ku bihumbi 125,000, mu bihugu 16 ku Isi hose.
Ingabo za Loni ziri mu butumwa bw'amahor