Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image

Perezida Kagame yagize icyo avuga kuri ‘kudeta’ iherutse gupfuba mu Burundi

Perezida Kagame ntabyumva kimwe n’abavuga ko mu Burundi hari hagiye kuba ihirikwa ry’ubutegetsi muri Mata 2015. Kuri we, "ntabwo abajya gukora kudeta babanza kuyiririmba.”

Mu kiganiro kuri politiki zo mu Karere yahaye abayobozi n’intore z’Umuryango wa RPF-Inkotanyi, kuwa 14 Kamena 2015, Perezida Kagame yagaragaje ko ibyabaye mu Burundi bikitwa ihirikwa ry’ubutegetsi (kudeta, coup) ari nk’ikinamico.

Yagize ati, "Coup igira ibiyiranga. Ntabwo abajya gukora coup babanza kuyiririmba. Coup ikorwa mu ibanga. Abashaka gukora coup barabanza bakandika n’amabaruwa bakandikira n’uwo bashaka kuyikorera? Bakandikira na za ambasade?! ”

Hari kuwa 13 Mata 2013 ubwo Generali Niyombare Godefroi yatangazaga ko ahiritse ku butegetsi Perezida Nkurunziza wari witabiriye inama y’Abakuru b’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba i Dar Es Salaam ku kibazo cy’u Burundi.

Kuba Godefroi yaratangaje ko ahiritse ubutegetsi kandi atarabuhirika, ndetse akabitangariza kuri radio yigenga kandi ubundi kudeta zitangarizwa kuri Radio y’Igihugu, byateye benshi urujijo. Soma: Pierre Nkurunziza amaze guhirikwa ku butegetsi mu Burundi

Perezida Kagame avuga ko bitanumvikana uburyo "benshi muri abo bivugwa ko bashakaga guhirika Nkurunziza ari abo muri CNDD-FDD [Ishyaka rya Nkurunziza].”

Perezida Kagame ntiyasobanuye icyo atekereza cyari kigambiriwe muri uwo mugambi wo kuvuga ko Godefroi ahiritse ubutegetsi kandi atabuhiritse, n’impamvu byakozwe uko byakozwe, ariko yashimangiye ko iyo benshi bafata nka kudeta yaburijwemo itari kudeta.

Nyuma y’uko Nkurunziza agarutse i Bujumbura avuye i Dar Es Salaam, Gen Godefroi yatangaje ko n’ubundi nta mugambi wo guhirika ubutegetsi yari afite; ko yashakaga gusa kwereka Nkurunziza n’abaturage ko adakwiye kongera kwiyamamariza manda ya gatatu.

Imyigaragambyo yo kwamagana manda ya gatatu ya Nkurunziza yatangiye muri Mata 2015, ubwo ishyaka rye ryatangazaga ko ryamuhisemo nk’umukandida waryo mu matora yagombaga kuba muri Kamena akaza kwimurirwa muri Nyakanga.

Ibihumbi n’ibihumbi by’Abarundi bahungiye mu Rwanda, Muri Tanzania no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, bavuga ko bahunze Imbonerakure, umutwe Perezida Kagame yemeza ko ukorana na FDLR.

Hari amakuru yagiye ahwihwiswa avuga ko u Rwanda rwaba ruri inyuma y’imvururu zashinze ibirindiro mu Burundi muri iyo minsi. Perezida Kagame na we avuga ko ayo makuru yayumvise.

Abavuga ko u Rwanda rwari inyuma y’izo mvururu, babishingira ahanini ku kuba rwarakiriye umubare munini w’impunzi zirimo n’abanyepolitiki batavuga rumwe na Nkurunziza.

Babishingira kandi ku magambo Perezida Kagame yavugiye mu Busuwisi mu minsi ishize, aho yavuze ko ikibazo Abarundi bafite atari manda ya gatatu ya Nkurunziza, ahubwo ko ikibazo gishingiye ku kuba ntacyo yabagejejeho gifatika muri manda ebyiri arangije.

Cyo kimwe na Nkurunziza, Kagame na we manda ye ya kabiri ari na yo ya nyuma yemererwa n’Itegeko Nshinga iri hafi kugera ku musozo, ariko abaturage bakomeje kugaragaza ko badashaka ko ava ku butegetsi.

Abanyarwanda basaga miliyoni 3 n’ibihumbi 600 bamaze kwandikira Inteko Ishinga Amategeko basaba ko Itegeko Nshinga rivugururwa kugira ngo Kagame yongere kwiyamamaza akomeze abayobore.

Umuryango wa RPF-Inkotanyi abereye Umuyobozi Mukuru, uherutse gutangaza ko na wo ushyigikiye icyo gitekerezo. Soma: RPF-Inkotanyi ishyigikiye ko Itegeko Nshinga rivugururwa

Ku kijyanye n’abahuza kwakira impunzi z’Abarundi bahunze ubutegetsi bwa Nkurunziza no kuba u Rwanda rwaba rwihishe inyuma y’imvururu zo mu Burundi, Perezida Kagame yashimangiye ko nta sano na nto bifitanye, kandi ko "Twaganiriye n’inzego zabo zishinzwe umutekano n’izishinzwe ubusugire bw’igihugu tubereka ko nta mpamvu n’imwe yo kugirana ikibazo.” 

Perezida Kagame yagize icyo avuga kuri ‘kudeta’ iherutse gupfuba mu Burundi Perezida Kagame yagize icyo avuga kuri ‘kudeta’ iherutse gupfuba mu Burundi Reviewed by ibigezwehobyose on Wednesday, June 24, 2015 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.