Pages

Pages

Pages

Menu

Saturday, June 27, 2015

Oh My God Rwanda Two Children Burned and Died :Runda: Abana bahiriye mu nzu barapfa, bivugwa ko ababyeyi bari bibereye mu kabari

Mu kagari ka Ruyenzi, mu murenge wa Runda wo mu karere ka Kamonyi, abana babiri bahiriye mu nzu barapfa mu gihe bikekwa ko ababyeyi babo bari bigiriye mu kabari, harakekwa ko iyi nkongi y’umuriro yaba yatewe na buji abana bari bacanye bategereje ababyeyi babo.




Mu rugo rwa Kwizera Mathias n’umugore we Jacqueline, mu gicuku cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Kamena 2015, habaye inkongi y’umuriro ikomeye yahitanye ubuzima bw’umuhungu wabo w’imyaka 7 ndetse n’umukobwa w’imyaka 5, mu gihe ababyeyi bo batari bari mu rugo ayo masaha.
Mutuyimana Madeleine, umunyamabanga nshingwabikorwa wungirije w’akagari ka Ruyenzi, yabwiye umunyamakuru wa Umuryango.rw ko nyina w’aba bana avuga ko yari agiye kugura buji yo gucana, mu gihe abaturanyi b’uyu muryango bo bavuga ko we n’umugabo we bari bibereye mu kabari.
Mutuyimana Madeleine avuga ko byamenyekanye mu gicuku ahagana saa sita z’ijoro, Polisi ikabatabara abana bakajyanwa ku bitaro bya Remera Rukoma ariko muganga akemeza ko bamaze gushiramo umwuka.