Pages

Pages

Pages

Menu

Saturday, June 27, 2015

Footoball Rwanda:Peace Cup ½: Rayon Sports itsinze Isonga mu mukino ubanza- Abatoza bombi baracyahamya ko bigikomeye

Ibitego bya Kwizera Pierrot na Djihad Bizimana bifashishe ikipe ya Rayon Sports gutsinda umukino ubanza wa ½ cy’irushanwa ry’igikombe cy’amahoro wabahuzaga n’Isonga ku bitego 2-1, umukino wabereye i Muhanga kuri uyu wa gatandatu.
Rayon Sports yari yakiriye umukino yabonye igitego cya mbere ku munota wa 9, igitego cyatsinzwe na Kwizera Pierrot mu gihe mu minota ya nyuma y’igice cya mbere, Djihad Bizimana yatsindiye iyi kipe y’i Nyanza igitego cya kabiri, mu minota y’inyongera y’igice cya mbere, ku ishoti yatereye muri metero nka 35, ku burangare bw’umuzamu w’Isonga.
Abatoza ba Rayon Sports bakurikiye umukinoAbatoza ba Rayon Sports bakurikiye umukino

Umutoza Seninga ubanza ibumoso, aganira na bagenzi kuri uyu mukinoUmutoza Seninga ubanza ibumoso, aganira na bagenzi kuri uyu mukino
" Ntabwo ibivuye mu mukino bimbabaje cyane, kuko twakinaga n’ikipe ya Rayon Sports, ni ikipe nkuru hano mu Rwanda." Seninga Innocent, utoza Isonga.
" Urebye nk’igitego cya 2, Djihad yadutsinze, ni igitego cy’umukinnyi umenyereye. Twatsinzwe ibitego 2 hakiri kare cyane, biza kutugora kwinjira mu mukino, ariko kuba tuje kubona igitego cyo hanze, birampa icyizere mu mukino wo kwishyura."
Abakinnyi ba Rayon Sports babanje mu kibugaAbakinnyi ba Rayon Sports babanje mu kibuga
Abakinnyi b'Isonga babanje mu kibugaAbakinnyi b’Isonga babanje mu kibuga

Amakipe avuye kuruhuka, Rayon Sports ntabwo yongeye kurusha cyane ikipe y’Isonga, yatangiye kugenda isatira iyi kipe y’i Nyanza.
Isonga yaje kwishyura igitego cyayifashishe kugaruka mu mukino mu gice cya kabiri kuri penaliti yatewe na Mansour, nyuma y’ikosa Vivien Niyonshuti wa Rayon Sports yari akoreye Alexis w’Isonga.

Rayon Sports yabonye ibitego 2 mu gice cya mbere cy'umukinoRayon Sports yabonye ibitego 2 mu gice cya mbere cy’umukino
" Byari kuba byiza iyo umukino urangira dutsinze 2-0, aho kuba 2-1. Ubu dufite akazi gakomeye cyane ku wa kabiri, ariko na none ni byiza, kuko abakinnyi nabo barunva ko nta kinini twakoze, ubu tugiye kwitegura birushijeho." Kayiranga Jean Baptiste utoza Rayon Sports.
Uyu mutoza akaba yatangaje ko bitamushimishije na gato, kubona ikipe ya Rayon Sports irekura abakinnyi Fuadi Ndayisenga na Aphrodis Hategekimana, kandi bari bagifite irushanwa babacyeneyemo cyane.
Umukino wo kwishyura uteganyijwe kuri uyu wa kabiri tariki 30/06/2015.
Abafana ntabwo bari bacye i MuhangaAbafana ntabwo bari bacye i Muhanga
Pekeyake wigeze kuvugwa ko yagarutse muri Rayon Sports, yarebye uyu mukinoPekeyake wigeze kuvugwa ko yagarutse muri Rayon Sports, yarebye uyu mukino
Umutoza Kassa Mbugo wa Police, n'umwugiriza we Maso, barebye uyu mukino, mbere yo guhura na APR FCUmutoza Kassa Mbugo wa Police, n’umwugiriza we Maso, barebye uyu mukino, mbere yo guhura na APR FC
Undi mukino ubanza wa ½ urahuza APR FC na Police kuri iki cyumweru, umukino uzabera ku Kicukiro