Pages

Pages

Pages

Menu

Saturday, June 27, 2015

KIGALI : Yahuye n’uruva gusenya ubwo yahuraga n’umukarasi akamushinja kumwibira inkweto kandi ntaho bahuriye.

Umucyecuru yahuye n’uruva gusenya ubwo yarimo yigendera mumuhanda maze agahura n’umugore w’umukarasi agahita amufata ngo namwishyure inkweto ze yajyanye , gusa uyu mucyecuru we n’amarira menshi, yavugagako ntanaho azi uyu mugore uri kumushinja ubujura ahubwo yaba yamwibeshyeho.
DSC_0086Ibumoso ni uwo mucyecuru ufite anverope ya kaki washinjwaga kwiba , naho uwo w’iburyo niwe mukarasi wari wanze kuva kwizima atishyuwe ibihumbi bibiri (2000frw).
Kigali , Nyarugenge mumurenge wa Kimisagara umubyeyi yarimo yitahira ahagana mumasaha ya samoya z’umugoroba maze ahura n’umugore wavugagako ari umukarasi maze aramufata , akaba yarimo amushinja inkweto yibiwe nyabugogo arimo gucuruza. Uyu mukarasi yavugaga ko atamucika atamwishuye ibihumbi bibiri (2000frw) bari bamaze kuvugana.

DSC_0087Yatangiriwe munzira mu masaha y’umugoroba ashinjwa kwiba inketo n’umuntu abonye bwambere ndetse abantu banagerageza kubakiza ariko biba ibyubusa kubera ubukana uyu mukarasi yari afite.
Uyu mukarasi wanabonagako atamucika atazimwishyuye yavugaga ko bahuriye Nyabugogo ahakunze kurangwa abakarasi baba barimo batembereza ibicuruzwa bigiye bitandukanye , maze amusaba kumwereka inkweto yarimo acuruza nuko nyuma yo kuvugana ibiciro Polisi ihita ihagera maze uyu mukarasi ayabangiringata kuko ubucuruzi bwabo butemewe maze zankweto azisigira umukiriya atarishyurwa . Nyuma Polisi (pandagare) imaze kugenda agaruka gushaka wa muntu  yahaye inkweto ngo amwishure maze aramubura.
Nyuma y’iminsi rero ishize rero nibwo muri uyu mugoroba wo kuwa kane yaje guhura n’uyu mucyecuru maze amwizirikaho kugeza igihe aribuze kumwishyurira.
DSC_0084Hari abantu benshi barimo bumva urubanza rw’aba bombi nubwo kurukiranura byari byananiranye.
Mumagambo macye uyu mu mama wari wafashwe yakoreshaga , yasabaga ko bamukiza uyu muntu akigira muri gahunda ze kuko yamwibeshyeho kandi ntaninkweto yigeze agurira Nyabugogo mubakarasi ,doreko kandi ataniyumvishaga uburyo ariwe waba uri gushinjwa ibintu by’amafuti nk’ibyo ari n’ubwambere abonye uyu muntu.
Bitewe n’akavuyo kenshi uyu mukarasi yari afite , haje abasirikare bashinzwe umutekano wo ku mihanda maze bose babategeka kujya kuburanira kubashinzwe umutekano wahongaho kugirango batange umutekano.
Ibaze nawe uramutse uhuye n’ikibazo nk’iki witembereraga , wabyitwaramo ute umuntu yanze kukurekura ngo wikomereze gahunda warimo?