Ahagana saa yine n’igice kuri uyu wa gatanu mu gitondo mu murenge
wa Kagarama mu karere ka Kicukiro habereye impanuka y’imodoka itwara
abagenzi (Taxi voiture) yagonze umumotari n’umugenzi yari agiye gutwara
bombi bahasiga ubuzima.
Iyi modoka yavaga mu Bugesera bivugwa n’ababonye impanuka bavuga ko babonye imodoka ita umuhanda kubera kubura feri maze isanga umumotari mu irhande rw’umuhanda aho yari ahagaze yumvikana n’umugenzi ngo amutware maze irabangonga bahita bitaba Imana.
Umunyamakuru w’Umuseke wageze aho iyi mpanuka yari imaze kubera yasanze abantu bari mu modoka batatu bakomeretse bikomeye bari guhabwa ubutabazi bw’ibanze mbere yo kujyanwa kwa muganga.
Imodoka yakoze impanuka yahise yaguye ku ruhande rw’umuhanda abari bayirimo nabo barakomereka cyane gusa yo yahise ihavanwa vuba.
Habimana Emmanuel umumotari wabonye iyi mpanuka yabwiye Umuseke ko gutwara moto uba ufite urupfu mu mufuka ariko ngo iyi mpanuka ikaba yo yamuteye ubwoba cyane kuko imodoka yasanze mugenzi we ku muhanda atari kugenda.
Habimana ati: “Ubu ndikumva n’uruhusa rwo gutwara narutanga nkajya gukora indi mirimo kuko maze kubona ko umumotari agendana n’urupfu.”
Habimana yahakanye ko impanuka nyinshi zibamo moto zidasobanuye ko abamotari ari bo banyamakosa kuko ngo babyitirirwa kenshi ariko amakosa ahanini aba afite abatwaye imodoka.
Ati “Nk’uru ni urugero rw’amakosa y’abashoferi.”
Umumotari mugenzi we witabye Imana ngo yitwa Bizimana Jean Baptiste wari usanzwe ukorera Kicukiro centre.