Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image

Sad News Kicukiro-Kigali: Two Died in Accedent ===>Babiri baguye mu mpanuka batatu barakomereka bikomeye

Ahagana saa yine n’igice kuri uyu wa gatanu mu gitondo mu murenge wa Kagarama mu karere ka Kicukiro habereye  impanuka y’imodoka  itwara abagenzi (Taxi voiture) yagonze umumotari n’umugenzi yari agiye gutwara bombi bahasiga ubuzima.
Babiri mu bakomeretse bikomeye bahabwa ubufasha bw'ibanze mbere yo kujyanwa kwa muhanga
Babiri mu bakomeretse bikomeye bahabwa ubufasha bw’ibanze mbere yo kujyanwa kwa muhanga
Iyi modoka yavaga mu Bugesera bivugwa n’ababonye impanuka bavuga ko babonye imodoka ita umuhanda kubera kubura feri maze isanga umumotari mu irhande rw’umuhanda aho yari ahagaze yumvikana n’umugenzi ngo amutware maze irabangonga bahita bitaba Imana.
Umunyamakuru w’Umuseke wageze aho iyi mpanuka yari imaze kubera yasanze abantu bari mu modoka batatu bakomeretse bikomeye bari guhabwa ubutabazi bw’ibanze mbere yo kujyanwa kwa muganga.
Imodoka yakoze impanuka yahise yaguye ku ruhande rw’umuhanda abari bayirimo nabo barakomereka cyane gusa yo yahise ihavanwa vuba.
Habimana Emmanuel umumotari wabonye iyi mpanuka yabwiye Umuseke ko gutwara moto uba ufite urupfu mu mufuka  ariko ngo iyi mpanuka ikaba yo yamuteye ubwoba cyane kuko imodoka yasanze mugenzi we ku muhanda atari kugenda.
Habimana ati: “Ubu ndikumva n’uruhusa rwo gutwara narutanga nkajya gukora indi mirimo kuko maze kubona ko umumotari agendana n’urupfu.”
Habimana yahakanye ko impanuka nyinshi zibamo moto zidasobanuye ko abamotari ari bo banyamakosa kuko ngo babyitirirwa kenshi ariko amakosa ahanini aba afite abatwaye imodoka.
Ati “Nk’uru ni urugero rw’amakosa y’abashoferi.”
Umumotari mugenzi we witabye Imana ngo yitwa Bizimana Jean Baptiste wari usanzwe ukorera Kicukiro centre.
Abakomeretse bari gutabarwa na Police, hino ku ifoto umwe mu bakomeretse bikomeye yahise aterwa serumu byihuse
Abakomeretse bari gutabarwa na Police, hino ku ifoto umwe mu bakomeretse bikomeye yahise aterwa serumu byihuse
Imbangukira gutabara yabagezeho itwara inkomere
Imbangukira gutabara yabagezeho itwara inkomere
Mu gahina k'urupfu rwa mugenzi wabo. Amakosa yo mu muhanda ngo nibo yitirirwa ariko ngo amenshi si ayabo. Urupfu ngo barugendana mu mufuka nk'uko uyu abivuga
Mu gahina k’urupfu rwa mugenzi wabo. Amakosa yo mu muhanda ngo nibo yitirirwa ariko ngo amenshi si ayabo. Urupfu ngo barugendana mu mufuka nk’uko uyu abivuga
Sad News Kicukiro-Kigali: Two Died in Accedent ===>Babiri baguye mu mpanuka batatu barakomereka bikomeye Sad News  Kicukiro-Kigali: Two Died in Accedent ===>Babiri baguye mu mpanuka batatu barakomereka bikomeye Reviewed by ibigezwehobyose on Friday, June 26, 2015 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.