Pages

Pages

Pages

Menu

Friday, June 26, 2015

Announcement Itangazo ry’ibyemezo by’inama y’abaminisitiri idasanzwe yo kuwa Kane tariki ya 25/06/2015

 Kuwa Kane, tariki ya 25 Kamena 2015, Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME.
1. Inama y’Abaminisitiri yahaye ikaze Dr. MALIMBA MUSAFIRI Papias, Minisitiri mushya w’Uburezi, imwifuriza imirimo myiza.
2. Inama y’Abaminisitiri yamaganye byimazeyo ifatwa rya Lt. Gen. Karenzi Karake, Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano, wari mu ruzinduko rw’akazi i Londres, mu Bwongereza, kubera ko ridashingiye ku butabera, ahubwo rishingiye ku nyungu za politiki, isaba Abanyarwanda gukora ibishoboka byose kugira ngo bakomeze kwihesha agaciro.

3. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 08 Kamena 2015, imaze kuyikorera ubugororangingo.
4. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko Isabukuru y’Umunsi Mukuru wo kwibohora uba tariki ya 4 Nyakanga, izizihirizwa ku rwego rw’Imidugudu, isaba inzego zibishinzwe kwihutisha kunoza gahunda yo kuzayizihiza.
5. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho raporo y’igihembwe cya gatatu cy’umwaka w’ingengo y’imari wa 2014/2015 ku ishyirwamubikorwa ry’imishinga ya Leta, ishyigikira ingamba zafashwe zo kunoza imicungire y’imishinga muri rusange n’ingamba zihariye zafashwe zo kwihutisha imishinga yatinze gushyirwa mu bikorwa, by’umwihariko.
6. Inama y’Abaminisitiri yemeje Gahunda y’Igihugu ivuguruye yo Kohereza Ibicuruzwa mu mahanga/National Export Strategy (NES) n’ishyirwaho ry’Ikigega gishinzwe kunganira abashoramari bohereza ibicuruzwa mu mahanga/Export Growth Facility (EGF).
7. Inama y’Abaminisitiri yemeje imishinga y’amategeko ikurikira:
- Umushinga w’Itegeko rishyiraho amahoro yakwa kuri lisansi na mazutu agenewe gusana imihanda;
- Umushinga w’Itegeko rishyiraho amahoro kuri lisansi na mazutu agenewe gushyiraho ibigega bizigama ibikomoka kuri peteroli;
- Umushinga w’Itegeko rihindura kandi ryuzuza Itegeko No 26/2006 ryo kuwa 27/05/2006 rigena kandi rishyiraho imitunganyirize y’umusoro ku byaguzwe wakwa ku bicuruzwa bimwe na bimwe bitumijwe mu mahanga n’ibikorerwa mu Rwanda nk’uko ryahinduwe kandi ryujujwe kugeza ubu;
8. Inama y’Abaminisitiri yemeje amateka akurikira:
- Iteka rya Perezida rishyiraho amategeko ngengamikorere y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe;
- Iteka rya Minisitiri w’Intebe rivana mu mutungo rusange wa Leta ubutaka n’umutungo utimukanwa biri mu kibanza N°958 kiri mu Kagari ka Kiyovu, Umurenge wa Nyarugenge, mu Karere ka Nyarugenge, mu Mujyi wa Kigali, rikawushyira mu mutungo bwite wa Leta;
9. Inama y’Abaminisitiri yemereye Dr. NGIRABEGA Jean de Dieu kureka imirimo yakoraga nka Head of Institute for HIV/AIDs, Diseases Prevention and Control Department, mu Kigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC), kugira ngo ashobore kujya gukora indi mirimo yatsindiye ya Deputy Executive Secretary muri East African Health Commission.
10. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko aba bakurikira bahagararira ibihugu byabo mu Rwanda ku rwego rwa Ambasaderi:
- Madamu FREDERIQUE MARIA DE MAN, w’Ubuholandi, afite icyicaro i Kigali.
- Bwana OTA KIYOKAZU, w’Ubuyapani, afite icyicaro i Kigali.
- Bwana BOULAHBEL FARID, wa Algeria, afite icyicaro i Kampala, muri Uganda.
- Bwana FORNARA DOMINICO, w’Ubutaliyani, afite icyicaro i Kampala, muri Uganda.
- Bwana PRASITTIPORN WETPRASIT, wa Thailand, afite icyicaro i Nairobi, muri Kenya.
- Bwana QUSAI RASHED AL-FARHAN, wa Kuwait, afite icyicaro i Nairobi, muri Kenya.
- Madamu NDILOWE HAWA OLGA, wa Malawi, afite icyicaro i Dar Es Salaam, muri Tanzania.
- Bwana MYONG KYONG CHOL, wa Koreya y’Amajyaruguru, afite icyicaro i Kampala, muri Uganda.
- Bwana BRUCE RATA SHEPHERD, wa New Zealand, afite icyicaro i Addis Ababa, muri Ethiopia.
- Bwana JOACHIM ANVIRE DJABIA, wa Cote d’Ivoire, afite icyicaro i Kinshasa, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
11. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko Bwana ALUN THOMAS, ahagararira Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari/International Monetary Fund (IMF), afite icyicaro i Kigali.
12. Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya abayobozi ku buryo bukurikira:
Muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo/MININFRA
- Bwana BAHIZI Frank: Umujyanama wa Minisitiri w’Ibikorwa Remezo.
- Madamu KAYITESI Marcelline: Umujyanama wa Minisitiri w’Ibikorwa Remezo.
Muri Minisiteri ya Siporo n’Umuco/MINISPOC
- Bwana KARAMBIZI Oleg Olivier, Umujyanama wa Minisitiri
Mu Biro by’Umuvunyi Mukuru
- Bwana NKURUNZIZA Jean Pierre: Umujyanama w’Umuvunyi Mukuru.
Muri Minisiteri y’Umutungo Kamere/MINIRENA
- Bwana NSENGUMUREMYI Donat: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’Ibikomoka kuri Peteroli.
Muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga/MYICT
- Bwana NGABONZIZA Benoit: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe guteza imbere urubyiruko no guhuza ibikorwa bya za gahunda.
Muri Minisiteri y’Ubuzima/MINISANTE
- Bwana KAMUHANGIRE Edward: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kwita ku ireme rya serivisi z’ubuzima.
Mu Kigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda/RBC
- Madamu MUGWANEZA Placidie: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ukwirinda indwara.
- Bwana MBITUYUMUREMYI Aimable: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina (STIs) n’ubundi bwandu bunyura mu maraso (OBBIs).
- Bwana UWINKINDI François: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubuvuzi bwa kanseri.
- Bwana RUHINDA Eria: Umuyobozi w’Ikigo gishizwe kwakira no gutanga amaraso ahabwa indembe, i Rwamagana/Centre of Blood Transfusion.
- Madamu KAZAYIRE Marie Fidèle: Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe kwakira no gutanga amaraso ahabwa indembe, i Karongi.
- Madamu MUGENI MURASA Catherine: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe porogaramu zigenewe abaturage.
- Bwana REMERA Eric: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gukurikirana no kuvura Virusi itera SIDA.
- Bwana MUTABAZI Vincent: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubuvuzi bw’izindi ndwara zandurira mu myanya y’ubuhumekero.
- Bwana HAKIZIMANA Jean Léonard: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gukumira no kuvura indwara z’ibyorezo.
- Bwana NIYONSENGA Simon Pierre: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubuvuzi bw’indwara y’ibihaha, impyiko, diyabeti n’izindi ndwara zibasira imyanya igize urwungano ngogozi.
- Madamu MISAGO Claire Nancy: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe isanamitima/Mental Health Rehabilitation.
- Bwana NKUNDA MWESIGWA Richard: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubumenyi bw’inigwahabiri bwifashishwa mu buvuzi/Medical Entomology.
- Bwana KAYIGI Etienne: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubumenyi bw’imiterere y’indwara.
- Bwana NIYINGABIRA MAHORO Julien: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe imikoranire n’itangazamakuru.
Mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali/CHUK
- Madamu MUNYARUGERERO KANEZA: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Abakozi n’Ubutegetsi.
Mu Kigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda/RAB
- Bwana MUTIJIMA Vedaste: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe itangwa ry’amasoko ya Leta.
Mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Imiyoborere/RGB
- Bwana NTAMBARA Paul: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ibitangazamakuru n’Amashyirahamwe.
- Bwana BIMENYIMANA Robert: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe guhuza no gukurikirana itangazamakuru.
Mu Biro by’Umuvugizi wa Leta /OGS
- Bwana MAGORANE Richard: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ibijyanye n’amafoto n’amashusho aherekejwe n’amajwi.
1. Mu bindi:
a) Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko Guverinoma y’Ubuyapani yemeye gutera inkunga umushinga wo gushyiraho Ikigo gishinzwe kugenza ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga mu Rwanda. Iki kigo kizatanga ibikoresho kabuhariwe bizafasha mu gutahura, gukumira no kugenza ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, maze abafashwe bakagezwa imbere y’ubutabera.
b) Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo ushinzwe Ingufu n’Amazi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ku itariki ya 7 Nyakanga 2015, i Kigali, u Rwanda ruzashyira umukono ku Masezerano Mpuzamahanga yerekeranye n’Ingufu.
c) Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo ushinzwe Gutwara Abantu n’Ibintu yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuwa Kane, tariki ya 25 Kamena 2015, Rwandair yakiriye indege nshya ku Kibuga cy’i Ndege Mpuzamahanga cya Kigali. Iyi ndege yiyongereye ku zisanzwe, izafasha mu kwagura ingendo za Rwandair, aho isanzwe ikora ingendo ahantu 18, mu bihugu 14 bya Afurika n’i Dubai.
d) Umuyobozi Mukuru wa RDB, akaba n’umwe mu bagize Guverinoma yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko:
- Imyiteguro y’Umuhango wo Kwita Izina ku nshuro ya 11 uteganyijwe kuba ku itariki ya 5 Nzeri 2015. Muri uyu muhango, abana b’ingagi 24 bavutse nyuma y’umuhango wo Kwita Izina wabaye umwaka ushize, bazitwa amazina. Hateganyijwe ko uyu muhango uzitabirwa n’abanyamahanga bagera kuri 400 baturutse mu bihugu bitandukanye byo hirya no hino ku isi. Uyu muhango uzabimburirwa n’Icyumweru cy’ubukangurambaga ku nsanganyamatsiko igira iti: "Twite ku bidukikije none, n’ejo hazaza”. Mu bikorwa biteganyijwe, hazabaho kuganira ku kubungabunga umuco nyarwanda, urugendo rwo gusura ahantu nyaburanga, igitaramo, gutanga amashimwe yo kwita izina no kumurika ibikorwa by’ubucuruzi.
- Tariki ya 30 Kamena 2015, RDB ifatanyije na Pariki zo muri Afurika izazana muri Pariki y’Igihugu y’Akagera intare 7 zizava muri Afurika y’Epfo. Kugarura intare muri Pariki y’Igihugu y’Akagera ni uburyo bwo kongera ba mukerarugendo mu Gihugu no kugaragaza ubushake bw’Igihugu bwo kubungabunga ibidukikije.
Iri tangazo ryashyizweho umukono na
Stella Ford MUGABO
Ministiri Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri