Pages

Pages

Pages

Menu

Friday, June 26, 2015

Love time:Dore abahungu 10 uzirinda gukundana nabo


Wowe mukobwa ukeneye umukunzi kandi ugeze igihe cyo kumushaka koko, ariko urukundo ntabwo ari ikintu cyoroshye, gukunda biravuna kandi biragora guhitamo uwo wakunda bitewe n’imico ye. Voice of Congo ikugira inama y’abahungu uzirinda mu gihe ugiye gukunda.
1. Umubeshyi
Nta kintu kibi kandi kibabaza mu rukundo nko gukunda umuntu udashobora kukubwiza ukuri, uhora akubeshya buri gihe yaba mu byo akoza, yaba umushahara ahembwa, inshutize zihariye, amarangamutima akakubeshya muri byose. Birashoboka ko nta muntu utabeshya cyangwa se hakabaho ibyo wakihanganira ariko bira goye kwihanganira no kwizera umuntu wagize akamenyero kubeshya.

2. Umuhungu uhora agucunga ahantu hose
Umusore ufata umwanya we akagusohokana, akaguha indabo n’utundi dukado dutandukanye nta kibazo aba agukunda koko ariko hari itandukanir riri hagati y’umusore ufata umwanya we agira ngo agushimishe n’undi ufata umwanya we agira ngo utagira ahandi ujya. Icyo gihe bishoboka ko aba ari urukundo rwinshi rubimutera ariko uzabyitondere cyane kuko bishobora kurangira ahora agutekereza gusa akumva yahora azi aho uri bikamubuza amahoro kandi nawe byakubangamira.
3. Umuhungu wiyitaho agamije kugukurura
Nta mukobwa washimishwa no gukunda umuhungu utiyitaho ngo abone akeye bigaragarira buri wese, akamusekera mbese umuhungu ubona ko atagukoza isoni buri wese amwifuza. Kenshi abahungu bameze batyo usanga baba bagamije kugukurura hari icyo agushakaho yamara kukibona agahita yigendera kandi usanga kenshi baba bakunda abakobwa benshi icyarimwe.
4.Umuhungu uhorana umunaniro n’ibibazo
Birababaje kubivuga ariko ntuzemere umuhungu uhora akwereka ibimenyetso by’uko ananiwe cyangwa ibimenyetso by’uko afite ibibazo byinshi byamurenze.Hari abakobwa bakunda bene abo bahungu kugira ngo babafashe kuva muri ibyo bibazo babiteho, eriko burya ingufu uzakoresha wita ku muntu umeze utyo n’igihe uzakoresha bizakugora cyane.
5. Uwahemukiwe
Gukunda no kwishimisha ni byiza ariko ntabwo ari bwo buzima, igihe ukunze umuhungu wahemukiwe ukamuha buri kimwe cyose ariko ntagire icyo ahindukaho ngo yishime ni ikimenyetso cy’uko mudashobora gukundana ibyiza ni ukumureka.
6. Umuhungu ukunda nyina cyane
Umuhungu uhora ashyize imbere nyina umubyara ntacyo mwageraho, umuhungu udashobora kugira icyo akora atakimenyesheje nyina, uwo muhungu byakugora kubana nawe kuko igihe kinini nyina azajya yivanga mu byanyu rimwe na rimwe usange abateranyije, kandi numuhitishamo azahitamo nyina.
7. Umuhungu w’ikijunjame
Biba byiza iyo umukunzi wowe muganira, akagushimisha, mukarebana filime, mukajyana muri resitora, nibindi ariko biragoranye kubana n’umuntu utavuga ikimurimo, ngo umenye ngo ari mu ruhe ruhande, ntaguhe ibitekerezo, udatinyuka kuvuga icyo atekereza.Ibi kandi ashobora no kuba abiterwa n’ikizere gike yigirira.
8.Umuhungu udakunda abana
Abana baravuna, bararwana, bariyanduza rimwe na rimwe basaba kubitaho kandi ntibiba byoroshye, igihe ugiye gukunda umuhungu cyangwa gushaka umugabo uzajye ubanza wibaze niba akunda abana nusanga abakunda biza ari amahire ariko wa muhungu udakunda abana byazabagora igihe muzaba mubanye mukagira abana, byagira ingaruka kuri mwe, ku muryango wanyu ndetse no ku nshuti zanyu.
9.Umuhungu wagize coulpe nyinshi zitandukanye
Umuhungu ukubwira ko yizerwaga cyane kandi yakunze kugira inshuti cyane ariko bagatandukana, kuva mu bugimbi bwe ntiyigeze abera aho atagira inshuti bagatandukana agafata indi, uyu muhungu nta gihe kinini amara n’inshuti nshya, ashobora kuyikorera buri kimwe cyose ariko ikibazo ni uko akunda intangiriro, iyo mumaze iminsi aba yarambiwe agahita yishakira indi nshuti.
10. Umuhungu wikunda
Ni byiza gukunda umuhungu wiyitaho kandi uzi no kwiyitaho cyane, ariko kenshi yiyataho wowe akakwibagirwa cyangwa akakwibuka nyuma, buri gihe akwibuka nyuma ko atakwitayeho nawe niba ari imyenda cyangwa ikindi kintu agiye kugura arigurira wowe aze kukwibuka nyuma.