Ibikorwa
byo kwamagana ifatwa rya Lt.Gen Karenzi Karake byakomereje no mu bice
bitandukanye by’igihugu, aho uretse abantu baraye imbere ya Ambasade y’u
Bwongereza mu Rwanda, mu Mijyi itandukanye hakomeje imyigaragambyo.
Mu gitondo cy’uyu wa Kane tariki ya 25 Kamena 2015, mu Karere ka Musanze imirimo isanzwe yabaye ihagaritswe kugirango abahatuye bitabire imyigaragambyo yo kwamagana ifatwa rya Lt.Gen.Karenzi Karake.
Ibi ni na ko byagenze mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo, i Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba ndetse na hamwe mu Ntara y’Iburasirazuba.
Mu Karere ka Huye, uretse Banki, indi mirimo isanzwe yahagaze ndetse n’abanyeshuri babaye bahagaritse amasomo kugirango bitabire iyo myigaragambyo nk’uko Umunyamakuru wa IGIHE uri yo abitangaza.
urugendo rwo kwamagana ifatwa rya Lt.Gen.Karenzi rwatangiriye ku Murenge wa Ngoma, runyura mu Mujyi rwagati, rwerekeza kuri Gare, abigaragambya bakaza kurusoreza ku biro by’Akarere ka Huye.
Huye:
Gisagara: Imyigaragambyo yitabiriwe n’abaturage,
abakozi mu nzego bwite za Leta, ndetse n’abikorera, aho bakoze urugendo
ruva ku Kiliziya Gaturika ya Gisagara berekeza ku biro by’ako Karere.
Musanze: Abigaragambya babarirwa mu bihumbi bitanu
bahagurukiye ku biro by’Umurenge wa Muhoza, bazenguruka Umujyi wa
Musanze, basoreza urugendo muri Sitade Ubworoherane, aho bateraniye
hakavugirwa amagambo, bavuga ko "Bamaganye ifatwa ry’abahagaritse
jenoside mu gihe bamwe mu bayiteguye n’abayikoze bakidegembya".
Mu gitondo cy’uyu wa Kane tariki ya 25 Kamena 2015, mu Karere ka Musanze imirimo isanzwe yabaye ihagaritswe kugirango abahatuye bitabire imyigaragambyo yo kwamagana ifatwa rya Lt.Gen.Karenzi Karake.
Ibi ni na ko byagenze mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo, i Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba ndetse na hamwe mu Ntara y’Iburasirazuba.
Mu Karere ka Huye, uretse Banki, indi mirimo isanzwe yahagaze ndetse n’abanyeshuri babaye bahagaritse amasomo kugirango bitabire iyo myigaragambyo nk’uko Umunyamakuru wa IGIHE uri yo abitangaza.
urugendo rwo kwamagana ifatwa rya Lt.Gen.Karenzi rwatangiriye ku Murenge wa Ngoma, runyura mu Mujyi rwagati, rwerekeza kuri Gare, abigaragambya bakaza kurusoreza ku biro by’Akarere ka Huye.
Huye:
Koperative y'abanyonzi yahagaritse imirimo
Abigaragambya i Huye barabarirwa mu bihumbi bitanu
Abanyarwanda benshi babifata nk'agasuzuguro gufata umwe mu bahagaritse Jenoside kandi hari abayiteguye bagikingiwe ikibaba
Abafite ubumuga na bo barahagarariwe
Abigaragambya bazengurutse Umujyi basoreza muri Sitade Huye
Koperative y'abamotari na yo yari yahagaritse imirimo ngo babanze bamagane ifatwa rya Lt.Gen.Karenzi
Abigaragambya ni ingeri zose, abanyeshuri, abakozi mu nzego bwite za Leta, Abikorera,...
Abamotari mu myigaragambyo
Abigaragambya bafite n'indangururamajwi ngo bumvwe n'abari kure
Koperative y'abanyonzi yahagaritse imirimo
Abanyeshuri bahagaritse amasomo ngo bagaragaze akababaro batewe n'ifatwa rya Gen.Karake
Gisagara barasaba u Bwongereza gufata abateguye n'abakoze Jenoside aho gufata abayihagaritse
Musanze bahagurukiye ku Murenge wa Muhoza
Musanze abigaragambya bari kumwe na Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru
Imyigaragambyo yamagana ifatwa rya Lt.Gen Karake yakomereje no hirya no hino mu gihugu
Reviewed by ibigezwehobyose
on
Thursday, June 25, 2015
Rating: