Pages

Pages

Pages

Menu

Thursday, June 25, 2015

Imyigaragambyo yamagana ifatwa rya Lt.Gen Karake yakomereje no hirya no hino mu gihugu

Ibikorwa byo kwamagana ifatwa rya Lt.Gen Karenzi Karake byakomereje no mu bice bitandukanye by’igihugu, aho uretse abantu baraye imbere ya Ambasade y’u Bwongereza mu Rwanda, mu Mijyi itandukanye hakomeje imyigaragambyo.
Mu gitondo cy’uyu wa Kane tariki ya 25 Kamena 2015, mu Karere ka Musanze imirimo isanzwe yabaye ihagaritswe kugirango abahatuye bitabire imyigaragambyo yo kwamagana ifatwa rya Lt.Gen.Karenzi Karake.

Ibi ni na ko byagenze mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo, i Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba ndetse na hamwe mu Ntara y’Iburasirazuba.
Mu Karere ka Huye, uretse Banki, indi mirimo isanzwe yahagaze ndetse n’abanyeshuri babaye bahagaritse amasomo kugirango bitabire iyo myigaragambyo nk’uko Umunyamakuru wa IGIHE uri yo abitangaza.
urugendo rwo kwamagana ifatwa rya Lt.Gen.Karenzi rwatangiriye ku Murenge wa Ngoma, runyura mu Mujyi rwagati, rwerekeza kuri Gare, abigaragambya bakaza kurusoreza ku biro by’Akarere ka Huye.
Huye:
Koperative y'abanyonzi yahagaritse imirimo
Abigaragambya i Huye barabarirwa mu bihumbi bitanu
Abanyarwanda benshi babifata nk'agasuzuguro gufata umwe mu bahagaritse Jenoside kandi hari abayiteguye bagikingiwe ikibaba
Abafite ubumuga na bo barahagarariwe
Abigaragambya bazengurutse Umujyi basoreza muri Sitade Huye
Koperative y'abamotari na yo yari yahagaritse imirimo ngo babanze bamagane ifatwa rya Lt.Gen.Karenzi
Abigaragambya ni ingeri zose, abanyeshuri, abakozi mu nzego bwite za Leta, Abikorera,...
Abamotari mu myigaragambyo
Abigaragambya bafite n'indangururamajwi ngo bumvwe n'abari kure
Koperative y'abanyonzi yahagaritse imirimo
Abanyeshuri bahagaritse amasomo ngo bagaragaze akababaro batewe n'ifatwa rya Gen.Karake
Gisagara: Imyigaragambyo yitabiriwe n’abaturage, abakozi mu nzego bwite za Leta, ndetse n’abikorera, aho bakoze urugendo ruva ku Kiliziya Gaturika ya Gisagara berekeza ku biro by’ako Karere.
Gisagara barasaba u Bwongereza gufata abateguye n'abakoze Jenoside aho gufata abayihagaritse
Musanze: Abigaragambya babarirwa mu bihumbi bitanu bahagurukiye ku biro by’Umurenge wa Muhoza, bazenguruka Umujyi wa Musanze, basoreza urugendo muri Sitade Ubworoherane, aho bateraniye hakavugirwa amagambo, bavuga ko "Bamaganye ifatwa ry’abahagaritse jenoside mu gihe bamwe mu bayiteguye n’abayikoze bakidegembya".
Musanze bahagurukiye ku Murenge wa Muhoza
Musanze abigaragambya bari kumwe na Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru