Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image

Exclusive News Nyabihu-Rwanda: Impanuka y’imodoka itwara mazutu yakongeje inzu abari bakiryamye bahiramo

Iyi mpanuka yabaye ahagana saa kumi n’ebyiri na mirongo ine n’itanu z’igitondo mu Kagari ka Nyirakigugu.
Mu kiganiro nabanyamakuru, Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Twahirwa Abdulatif yemeje iby’iyi mpanuka.
Twahirwa yakomeje avuga ko iyi modoka itwara mazutu yo mu bwoko bwa Remorke yakoze impanuka maze igice cy’inyuma kikagwa ku nzu, ari nabwo iyi igafatwa n’inkongi y’umuriro.

Kanyarugano wavutse mu mwaka wa 1933 n’umufasha we Nyangufi Peruth wavutse muri 1943 bari bakiryamye bahise bahira muri iyi nzu.
Uku gushya kw’imodoka kwakomerekeje uwitwa Aline Mwiza, ahita ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Bigogwe.
Polisi yahise itabara yifashishije imodoka izimya inkongi y’umuriro yo mu Karere ka Musanze, abana b’uyu muryango bagizwe n’abakobwa batatu nta
cyo babaye kuko bari bazindutse bajya gusenga.
Exclusive News Nyabihu-Rwanda: Impanuka y’imodoka itwara mazutu yakongeje inzu abari bakiryamye bahiramo Exclusive News Nyabihu-Rwanda: Impanuka y’imodoka itwara mazutu yakongeje inzu abari bakiryamye bahiramo Reviewed by ibigezwehobyose on Thursday, June 25, 2015 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.