Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image

Iby’urukundo rwa Knowless Butera na Clement Ishimwe bikomejeKujya ahagaragara

Urukundo hagati ya Knowless na Clement, rwagiye ruvugwa cyane mu bitangazamakuru, ruvugwaho mu ndirimbo z’abahanzi nyarwanda batandukanye ndetse n’abakurikiranira hafi iby’imyidagaduro mu Rwanda bemeza ko urukundo rw’aba bombi rwashinze imizi. N’ubwo ariko bo bagiye bavuga ko ari inshuti bisanzwe, ubu bigaragara ko rugiye gusobanuka cyane ko buri umwe ashimagiza undi bihambaye, akanerekana ko gukundana ntako byaba bisa.

Mu minsi ishize ubwo Clement yabazwaga iby’urukundo rwe na Knowless, yashimangiye ko uyu muhanzikazi ari mwiza cyane kandi ko gukundana nawe byamushimisha cyane, mu magambo ye akaba yaragize ati: “Knowless ni umukobwa uteye neza mu buryo bwose bushoboka, bibayeho tugakundana byanshimisha cyane, dore ko ntacyo abaye ariko ntabwo twigeze dukundana ariko bibaye twabyakira twembi”



Knowless akunda kuba ari kumwe na Clement mu bikorwa bya muzika, mu birori no muri gahunda z’ubuzima busanzwe bwa buri munsi
Kuri uyu wa Gatandatu, ubwo habaga igitaramo cya Primus Guma Guma Super Star i Kabarondo, Knowless yabwiye umunyamakuru wa Ten Tonight ko Clement ari umusore ufite byinshi byiza ndetse ko atabasha kurondora ibyiza amubonaho, kandi bombi bakaba ari ingaragu bityo mu gihe Imana yabyemera bakaba bakundana bakazanabana, kandi nawe akaba yabyishimira.


Iby’urukundo rwa Knowless na Clement biragenda bigana mu nzira yo kubishyira ahagaragara
Mu magambo ya Knowless, yanavuze ko yishimiye kuba Clement yaramushimye akanavuga byinshi byiza kuri we, anongeraho ko nyuma bigeze kubiganiraho ariko ntibabitindeho. Nyuma y’ibi, bigaragara ko urukundo rwa Knowless na Clement benshi bashimangiraga ko rumaze imyaka kandi rwashinze imizi, ubu noneho baba baganisha ku kubishyira ku mugaragaro.
Iby’urukundo rwa Knowless Butera na Clement Ishimwe bikomejeKujya ahagaragara Iby’urukundo rwa Knowless Butera na Clement Ishimwe  bikomejeKujya ahagaragara Reviewed by ibigezwehobyose on Monday, June 22, 2015 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.