Umwuka
si mwiza na gatoya hagati y’abahanzi Bruce Melody na M1 kubera
umwiryane ukomeye wavutse hagati yabo bapfa amafaranga ya PDG Thandi
Mbatha Brenda, wari umaze avugwa ubutitsa mu itangazamakuru kubera
inkundura ye na Mbonabucya Desire baherutse gutandukana.
Ibibazo bijya kuvuka byakuruwe ahanini n’indirimbo aba bahanzi bombi bahuriyemo yitwa ‘Brenda’. M1 wanamaze gushyira hanze iyi ndirimbo avuga ko yayikoze ku gitekerezo cye nyuma asaba Bruce Melody ko bayiririmbana undi ntiyamugora aramwerera barayifatanya.
M1 yabwiye Igehe ko Bruce Melody akimara kuririmba muri iyi ndirimbo
ngo hari abantu bamugiye mu matwi bamwumvisha uburyo icyo gihangano
bagicuruza ku mugore witwa ‘PDG Thandi Brenda’ akabaha amafaranga. Bruce
Melody ngo yaciye ruhinga inyuma M1 akora indi ndirimbo yitwa ‘Brenda’
ndetse avugana byihuse n’uyu mugore [wiyita umuherwe] bumvikana
amafaranga ,umugambi bahita bawunoza icyari umushinga wa M1 ngo ahita
acyigarurira aragicuruza.
M1 ati “Ni njye wagize iki gitekerezo bwa mbere, ni njye wanditse ‘Brenda’ njya muri Studio ndaririmba nyuma nza gusaba Bruce Melody ngo tuyikorane arabyemera turaririmbana ariko nyuma yaje kunyihinduka akora indi byitiranwa aranayigurisha ku mugore ngo w’umukire witwa Brenda”
M1 arashaka kurya ku ifaranga rya Mbatha
M1 akomeza avuga ko ku munsi yagombaga kujya gufata indirimbo ye na Bruce Melody kwa Producer Junior ngo yatunguwe no gusanga Bruce Melody ari gukora indi yitwa ‘Brenda’. Melody ngo yahise afata akaboko M1 aramwihererana amusaba kudatekereza ko yamushishuye[yamwibye indirimbo] ahubwo ko ngo na we yari asanganywe icyo gitekerezo.
M1 ntiyanyuzwe , ngo yahise atohoza neza icyateye Bruce Melody gukora indi ndirimbo yitwa ‘Brenda’ kandi azi neza ko iyo bakoranye na yo ariko yitwa. Ati “Nahise nkora iperereza, sinumvaga impamvu yahise akora indi, navumbuye ko yanyibye igitekerezo afata iyo ndirimbo ayigurisha kuri uwo mugore”
Yungamo ati “Ayo mafaranga bamuhaye nkwiye kuryaho, numvise ko bamuhaye amadorali igihumbi [1000$]. Nanjye ngomba kuyabonaho kuko igitekerezo bagurishije uwo mugore wa Mbonabucya si icye ni icyanjye”
Ubigira neza bw’inkware byayigonze ijosi…
Ku ruhande rwa Bruce Melody tukimubaza icyo avuga ku buhemu M1 amushinja, yahise agira ati “Ni bwa bugiraneza bw’inkware bwayigonze ijosi.”
Yungamo ati “N’ukuntu yamaze igihe anyinginga ngo dukorane indirimbo nkamwerera nta n’igiceri ampaye none ngo namuriye amadorali. Indirimbo ye irahari, iyanjye nayo irahari, yitwa ‘Brenda’, nayikoreye ubucuruzi kuko ni iya PDG si iyanjye. Nonese amafaranga nakoreye nyamuheho ? Ko yamfashije iki?”
Ifaranga rya Mbatha Brenda ryaryanishije inshuti
Bruce Melody wasubizaga mu mvugo irimo agahinda no kwibaza cyane, avuga ko M1 adakwiye kumusaba kuri aya mafaranga PDG Thandi Brenda yamuhaye ngo kuko iyo ndirimbo yayikoze abisabwe n’uyu muherwe wahoze ukundana na Mbonabucya bagatandukana.
Ati “Ni umuherwe wampamagaye ngo mukorere indirimbo, ntabwo nayibye M1. Bampaye amafaranga menshi, ni indirimbo igamije ubucuruzi, ntabwo izasohoka mu Rwanda. M1 nasohore iye, nanjye iyanjye nzayoherereza nyirayo”
Dusibize amaso inyuma...
Uyu PDG Thandi Mbatha w’imyaka 35 yari amaze iminsi agacishaho mu itangazamakuru kubera amakimbirane yavutse hagati ye na Mbonabucya biteguraga kurushinga. Inkundura yageze ubwo bombi bashinjanyaga amarozi no gukorana n’abapfumu kugeza ubwo Mbonabucya yeruye ko yatandukanye n’uyu mugore kubera ko atunze inkende yumye mu cyumba cye.Nyuma yo kumara hafi ibyumweru bitatu baterana amagambo, bombi bageze igihe baracururuka bacubya iby’umwiryane wabo.
Ibibazo bijya kuvuka byakuruwe ahanini n’indirimbo aba bahanzi bombi bahuriyemo yitwa ‘Brenda’. M1 wanamaze gushyira hanze iyi ndirimbo avuga ko yayikoze ku gitekerezo cye nyuma asaba Bruce Melody ko bayiririmbana undi ntiyamugora aramwerera barayifatanya.
M1 |
M1 ati “Ni njye wagize iki gitekerezo bwa mbere, ni njye wanditse ‘Brenda’ njya muri Studio ndaririmba nyuma nza gusaba Bruce Melody ngo tuyikorane arabyemera turaririmbana ariko nyuma yaje kunyihinduka akora indi byitiranwa aranayigurisha ku mugore ngo w’umukire witwa Brenda”
M1 arashaka kurya ku ifaranga rya Mbatha
M1 akomeza avuga ko ku munsi yagombaga kujya gufata indirimbo ye na Bruce Melody kwa Producer Junior ngo yatunguwe no gusanga Bruce Melody ari gukora indi yitwa ‘Brenda’. Melody ngo yahise afata akaboko M1 aramwihererana amusaba kudatekereza ko yamushishuye[yamwibye indirimbo] ahubwo ko ngo na we yari asanganywe icyo gitekerezo.
M1 ntiyanyuzwe , ngo yahise atohoza neza icyateye Bruce Melody gukora indi ndirimbo yitwa ‘Brenda’ kandi azi neza ko iyo bakoranye na yo ariko yitwa. Ati “Nahise nkora iperereza, sinumvaga impamvu yahise akora indi, navumbuye ko yanyibye igitekerezo afata iyo ndirimbo ayigurisha kuri uwo mugore”
Yungamo ati “Ayo mafaranga bamuhaye nkwiye kuryaho, numvise ko bamuhaye amadorali igihumbi [1000$]. Nanjye ngomba kuyabonaho kuko igitekerezo bagurishije uwo mugore wa Mbonabucya si icye ni icyanjye”
Bruce Melody muri Red Avenue |
Ku ruhande rwa Bruce Melody tukimubaza icyo avuga ku buhemu M1 amushinja, yahise agira ati “Ni bwa bugiraneza bw’inkware bwayigonze ijosi.”
Yungamo ati “N’ukuntu yamaze igihe anyinginga ngo dukorane indirimbo nkamwerera nta n’igiceri ampaye none ngo namuriye amadorali. Indirimbo ye irahari, iyanjye nayo irahari, yitwa ‘Brenda’, nayikoreye ubucuruzi kuko ni iya PDG si iyanjye. Nonese amafaranga nakoreye nyamuheho ? Ko yamfashije iki?”
Ifaranga rya Mbatha Brenda ryaryanishije inshuti
Bruce Melody wasubizaga mu mvugo irimo agahinda no kwibaza cyane, avuga ko M1 adakwiye kumusaba kuri aya mafaranga PDG Thandi Brenda yamuhaye ngo kuko iyo ndirimbo yayikoze abisabwe n’uyu muherwe wahoze ukundana na Mbonabucya bagatandukana.
Ati “Ni umuherwe wampamagaye ngo mukorere indirimbo, ntabwo nayibye M1. Bampaye amafaranga menshi, ni indirimbo igamije ubucuruzi, ntabwo izasohoka mu Rwanda. M1 nasohore iye, nanjye iyanjye nzayoherereza nyirayo”
Dusibize amaso inyuma...
Uyu PDG Thandi Mbatha w’imyaka 35 yari amaze iminsi agacishaho mu itangazamakuru kubera amakimbirane yavutse hagati ye na Mbonabucya biteguraga kurushinga. Inkundura yageze ubwo bombi bashinjanyaga amarozi no gukorana n’abapfumu kugeza ubwo Mbonabucya yeruye ko yatandukanye n’uyu mugore kubera ko atunze inkende yumye mu cyumba cye.Nyuma yo kumara hafi ibyumweru bitatu baterana amagambo, bombi bageze igihe baracururuka bacubya iby’umwiryane wabo.
Bruce Melody na M1 bararyana bapfa ifaranga rya PDG Brenda
Reviewed by ibigezwehobyose
on
Thursday, June 04, 2015
Rating: