Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image

Ama G The Black yahamagawe n’uwiyise umukurambere (umuzimu), amusaba kumuterekera

Kuri uyu wa 20 Kanama, 2015, umuhanzi Ama-G The Black yahamagawe n’umuntu udasanzwe amubwira ko ari umuzimu wapfuye ubana na Se i kuzimu amusaba kujya amuterekera kuko yabanye neza n’umuryango we kandi akaba ariwe umugejeje ku rwego agezeho mu muziki.
Nyuma yo guhamagarwa n’uyu muntu wamubwiye ko ariwe wamufashije mu muziki we ndetse ko agomba no kumuterekera agatabi n’akayoga, umuraperi Ama-G The Black yagiriye inama abahanzi n’abandi bantu bose bashobora gushukwa kimwe n’abifuza kujya mu bapfumu ngo bashake ubukire no kwamamara.

Ibyabaye kuri Ama G The Black  byabaviramo isomo rikomeye kuko bashobora guhura n’abatekamitwe bigize abapfumu kandi atari bo.  Mu kiganiro inyarwanda.com dufitiye amajwi, uwo mukurambere yatangarije Ama-G ko amushyigikiye mu buhanzi bwe ndetse ko azakora ibishoboka byose  agakomeza kwamamara nk’uko yahereye kera amufasha.

Umuhanzi Ama G The Black ngo kwamamara kwe yabifashijwemo n'uwo mukurambere
Mu kiganiro cy’iminota irenga itatu bagiranye, uwo wahamagaye Ama-G wamwitaga Amajya (ashaka kuvuga Ama –G), yamubwiye ko bibabaje cyane kuba baramufashije kumenyekana mu buhanzi ariko kugeza ubu Ama-G akaba atarabagurira akayoga, ati “Ukaba nta n’akayoga uratugurira turi ababyeyi turi abasaza, turi imyuka, twarabanye n’abo mu muryango wa So?”
Nyuma yo gusabwa kugura agatabi, Ama-G The Black yamubajije impamvu yagura akayoga mu gihe abo mu muryango  we ari abasilamu kandi bakaba batanywa inzoga, uwo wiyise umuzimu abwira Ama-G ko niba ataguze akayoga, yabagurira agatabi kuko byose ari kimwe.

Ama G The Black ubarizwa mu idini ya Islam yasabwe kugurira akayoga abakurambere be
Uwo wahamagaye  Ama-G uvuga yitwa Cyekemare yabwiye Ama-G ko nta nyiturano yindi bashaka, yewe nta n’igitambo cy’umwana w’umuntu azamwaka uretse kujya amugurira agatabi ubundi Ama G agakomeza kwamamara.
Ama G The Black yahamagawe n’uwiyise umukurambere (umuzimu), amusaba kumuterekera Ama G The Black yahamagawe n’uwiyise umukurambere (umuzimu), amusaba kumuterekera Reviewed by ibigezwehobyose on Wednesday, June 24, 2015 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.