Urubyiruko
rwinshi usanga rwigana kwambara ‘gi star’, ariko na ba nyiri ubwite,
haba abo mu mahanga cyangwa abo mu Rwanda birabahenda. Aba ni abari muri
PGGSS 5 aho usanga ibintu byose umwe yambaye bishobora no guhagarara
ibihumbi 200 (hejuru ya 270$).

Bakorera menshi nabo bakambarira menshi
Aya ni amwe mu mafoto y’imyambarire ahatandukanye ubu bamaze kujya mu bitaramo;
i Huye:

Banza urebe iyi foto y’aba security, uraza kubona itandukaniro.

Active, bamwe mu bita cyane ku myambarire yabo

TNP nabo bashyira ingufu mu kwambara

Imyenda n’imiringa biba bihenze

Yewe n’inkweto si iza macye

Dream Boys nk’uko bisanzwe, bo baba bagomba no kujyanisha

Bene ibyo binyururu n’amasaha birahenda cyane, udasize na iPhone

Rafiki, bigaragara ko adahendwa cyane n’imyambaro

We ni umusoda wa ‘Jah’

Pacy aba agomba nawe kujyanisha, imyambaro y’abakobwa nayontihenduka cyane, cyane cyane iy’aba star

Isaha, iminyururu ku kaboko n’utundi tuntu tutagura abiri

Sentore agaragara neza cyane ariko nk’uciriritse

Ibi bambara mu ijosi ariko birakosha

Knowless muri zahabu n’imyambaro y’igiciro

Kujyanisha no kwambara ibindi bihenze hamwe n’inseko nk’iyi birajyanye

Senderi ntako aba atagize, nubwo uyu mwaka yagabanyije ‘udukoryo’ twamuhenze cyane ubushize

Bruce Melodie n’inkweto nawe arabizi ko ari iz’igiciro
i Rubengera/ Karongi:

Bruce Melodie agarutse muri za zahabu cyangwa ibisa nayo

Dream Boys bambaye ibijya guciririka nubwo nabwo bitagura macye

TNP bo haba harimo n’amaringushyo mu myambarire

Usibye no guhenda byanagorana kubishakisha

Pacy muri Jeans hasi no hejuru n’imiringa ku ruhande

Knowless agaragara nk’uwambaye bidakabije cyane guhenda

Wa musirikare akomeje guhendukirwa, nubwo ubu yambaye isheni n’impeta by’umuringa utavangiye

Active bo bagomba kuba bari Chic buri gihe, ku myambaro kandi itagura macye nubwo wayigurira ahahendutse gute

Dog we ni ‘simple’ nta bintu byinshi uretse izina n’umwenda
i Muhanga

Active ku mikara bari buzamukane kuri ‘stage’ kubigura no kubitoranya ni umurimo

Dream Boys bafashe umukara n’umutuku mu myambaro idahendutse na busa

Rasta we akomeza kuba rasta

TNP bigomba kubahenda kwambara buri hamwe, kandi bikababera

Sentore yambaye bisanzwe ariko bihenze

Kimwe na Knowless

Hamwe n’ingofero y’ubusirimu

Rapper nawe uyu munsi yabaye nk’uwambaye ibihenze
Mu Ruhango

Melodie yaje mu nzahabu nanone

Active
nabo bakomeza kwambara ibihenze n’udukoresho duhenze. (Ecouteurs za
Beats Electronics za Dr Dre nk’izi zishobora kugeza kuri 150$)

Abahungu baranipanga neza cyane

Bruce Melodie usibye inkweto zera anafite izitukura zitatse ikintu gisa na zahabu

TNP bambara neza bihenze kandi n’amaringushyo menshi; Bandana ku itako, isogisi risa n’ibutura

Senderi anyuzamo akanavangavanga amabara

Rimwe na rimwe ubutumwa ku byambarwa n’aba Rasta ntibuba ari sawa.

Pacy nawe ntabwo aba ari ‘moindre’

Na ‘macquillage’ nta z’ubuntu zibaho

The rapper yagarutse kuri old skul styles

Knowless mu myambaro isa n’isanzwe ariko itari iya macye

Senderi we agira n’iy’akazi ituma anafata amazina mashya aba agezweho nka Mayweather bitewe n’iyo minsi
Gusa “tout ce qui brille n’est pas or”